AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu buryo butunguranye, Sayinzoga Jean wari umukarateka wa mbere mu Rwanda yitabye Imana

Mu buryo butunguranye, Sayinzoga Jean wari umukarateka wa mbere mu Rwanda yitabye Imana
16-04-2017 saa 20:06' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20807 | Ibitekerezo

Umusaza Sayinzoga Jean wamenyekanye cyane mu Rwanda kubera gukina umukino wa karate yari ayoboyemo abandi bakarateka bose mu gihugu ndetse akaba anazwi mu buyobozi bwa Komisiyo y’igihugu yo gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero, yitabye Imana kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017 mu buryo bwatunguye bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti ze.

Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe abatutsi, Sayinzoga Jean yagiye agaragara mu biganiro bitandukanye byagarukaga ku mateka y’u Rwanda n’uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yahemberewe. Yagaragaraga nk’ukomeye, abisobanura ubona atagaragaza ko afite ikibazo cy’uburwayi kuburyo byatunguye bamwe mu bo mu muryango we n’inshuti baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, kumva ko yageze mu bitaro byitiriwe umwami Faisal agahita yitaba Imana, mu gihe babonaga akomeye.

Uyu musaza ariko yari amaze igihe arwaye ahubwo yihagararagaho akihangana cyane nk’uko Sinzi Tharcisse ; umukarateka mugenzi we umaze iminsi ageze ku rwego rwe mu mukino njyarugamba wa Karate, yabitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com.

Sinzi Tharcisse ati :"Yari arwaye kanseri y’umwijima, ariko yari afite ukwihangana kwinshi kuburyo umuntu atapfaga kubimenya. Ntiyigeze ashaka umushoferi, nta n’ubwo yigeze ahagarika akazi."

Iyi ni ifoto ya vuba, aha Sinzi Tharcisse (ubanza ibumoso) yari kumwe na Sayinzoga (uri hagati)

Hari hashize igihe kirekire Sayinzoga Jean ari we munyarwanda ufite dani nyinshi mu mukino wa karate dore ko yari afite dani esheshatu, icyakoze hari hashize igihe gito Sinzi Tharcisse na we ageze kuri uru rwego, kuko na we aherutse kubona dani ye ya gatandatu, bivuga ko banganyaga ariko Sayinzoga akaba ari we wayibonye cyera.

Sayinzoga Jean wari umwe mu nzobere z’amateka y’u Rwanda, yagize uruhare rugaragara mu bumwe n’ubwiyunge bw’abanyarwanda kandi yatanze umusanzu ufatika mu gucyura impunzi z’abanyarwanda, cyane abari barahungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA