Abakozi b’ ibitaro bya Ruhengeli ejo ku wa Kabili babonye umurambo w’ umugore w’ imyaka 32 mu busitani bw’ ibi bitaro ahetse umwana w’ imyaka 2.
Uyu murambo wa Clementine Mukandoli wabonetse tariki 24 Nzeri 2019 mu masaha ya mu gitondo.
Umuyobozi w’ ibitaro bya Ruhengeli Dr Muhire Philbert avuga ko uyu mubyeyi yari yagiye mu bitaro gusura umuturanyi we urwaje nyina.
Avuga ko nk’ ibitaro byabateye impungenge ku bijyanye n’ umutekano agahakana amakuru y’ uko uyu mubyeyi yaba yararembye ntabone ubuvuzi.
Ibitaro bifatanyije n’ urwego rw’ ubugenzacyaha RIB bakoze isuzuma rikorerwa imirambo ngo hamenyekanye icyateye urupfu.
Mukandoli akomoka mu murenge wa Nkotsi mu karere ka Musanze, mbere y’ uko apfa hari abarwaza bavuga ko bari bamubonye atembera mu bitaro.
Dr Muhire avuga ko umwana uyu mugore yari ahetse ntacyo yabaye. Ni ubwa mbere hamenyekanye amakuru avuga ko mu bitaro bya Ruhengeli hapfiriye umuntu aguye mu busitani.
Ikimaze iminsi kivugwa n’ ikibazo cy’ abarwaza barara hanze ahantu bavuga ko bashobora kuhandurira indwara.