AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu mafoto 50 : Bamwe basutse amarira kubw’ubutumwa bw’abakinnyi b’ikinamico ‘Umurage’

Mu mafoto 50 : Bamwe basutse amarira kubw’ubutumwa bw’abakinnyi b’ikinamico ‘Umurage’
28-03-2018 saa 20:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4197 | Ibitekerezo

Imbaga y’abaturage bari bateraniye mu isoko riherereye mu kagari ka Kabariza, Umurenge wa Rutunga, ho mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali bagaragaje amarangamutima bamwe banasuka amarira ubwo bakurikiraga imbona nkubone abakinnyi b’ikinamico y’uruhererekane ‘Umurage’ yuje ubutumwa bukangurira abaturage uburyo barwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guharanira uburenganzira bw’umwana n’ibindi.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018, nibwo abakinnyi bakina mu ikinamico y’uruhererekane ‘Umurage’ itegurwa n’ikigo ‘Umurage Communication for Development (UMC)’ ikanatambuka ku maradiyo umunani ya hano mu Rwanda, bari bifatanyije n’abatuye muri aka karere ka Gasabo by’umwihariko abo mu Murenge wa Rutunga ahatambutswaga ubutumwa butandukanye bushingiye ku ngingo enye zirimo ; Guharanira uburengenzira bw’Umwana, Kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Kwigisha ubuzima bw’imyororokere, no Guharanira ko abanyarwanda bagira imirire myiza.

Abaturage bari bateraniye ahari habereye ibi birori bidasanzwe bashimishijwe bikomeye no kubona abakinnyi bakina mu ikinamico Umurage aho benshi bari bababonye ku nshuro ya mbere amaso ku maso mu gihe bari basanzwe babumva ku ma radiyo.

Mu butumwa bwatambutswaga mu dukino dutandukanye twagiye tukinirwa aha, abaturage bamwe bagiye bagaragaza imbamutima bamwe amarira agashoka ubwo aba bakinnyi bakinaga cyane cyane ibijyanye n’abana bakoreshwa imirimo y’agahato, abahohoterwa n’ababarera abandi bakanaterwa inda n’abakoresha babo.

Umuyobozi wa Umurage Communictation for Development, Kwizera Bosco yavuze ko kuva iyi kinamico Umurage yatangira kunyura ku ma radio mu ntangiro za Kamena 2017, hari byinshi bimaze guhinduka ku mibereho y’abanyarwanda binyuze mu buhamya bugenda butangwa n’abagenerwabikorwa bakurikira iyi kinamico.

Kwizera Bosco kandi yakomeje avuga ko nyuma yo kunyuza ubutumwa mu makinamico atambuka kuri radio bakabona impinduka muri sosiyete nyarwanda aribwo bahisemo gufata umwanzuro wo kujya banyuza ubu bukangurambaga mu gusanga abaturage aho baherereye bakabigisha kuri izi ngingo.

Kuri ubu aba bakinnyi bazakomereza ubu bukangurambaga mu karere ka Kayonza aho bazaba bari kuwa Gatanu w’iki Cyumweru tariki 30 Werurwe 2018.

Imbaga y’abantu barebaga ibyo aba bakinnyi ba Umurage bakina bamwe banasutse amarira

Aba ni urubyiruko rw’i Rutunga muri Gasabo nabo babanje kwereka abo mu ikinamico Umurage ko bazi gukina


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA