AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mu magambo y’imitoma, Ange Kagame yeruye iby’umugabo wamusabye akanamukwa - Amafoto

Mu magambo y’imitoma, Ange Kagame yeruye iby’umugabo wamusabye akanamukwa - Amafoto
29-12-2018 saa 19:47' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18755 | Ibitekerezo

Ange Kagame, umukobwa wa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, nyuma yo gusabwa no gukobwa n’umusore yihebeye, yatatse uyu mugabo we mu magambo y’imitoma yo mu rurimi rw’icyongereza yagaragajemo ko akunda cyane uyu mukunzi we.

Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2018 nibwo Ange Ingabire Kagame yasabwe ndetse anakobwa n’umusore bakundana witwa Bertrand Ndengeyingoma. Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Ange Kagame yashyize hanze ifoto ari kumwe n’uyu mukunzi we anashimangira urwo amukunda.

Mu magambo yatangaje mu rurimi rw’icyongereza, tugenekereje mu kinyarwanda yagize ati : "Ku rukundo rw’ubuzima bwanjye, mpanze amaso ubuzima nzakomeza gusangira nawe. Njyewe nawe iteka ryose..."

Ange Kagame kandi abinyujije kuri uru rubuga, yanashimiye abantu batandukanye barimo abakobwa bamugaragiye mu muhango wo gusaba no gukwa, anashimira ababyeyi be ndetse na basaza be batatu bamushyigikiye muri ibi byishimo.

Ndengeyingoma uzwi nka Billy yize amashuri abanza n’ayisumbuye i Kigali, Kaminuza ayiga muri Amerika muri kaminuza izwi nka Massachusetts University of Technology aho yize Civil Engineering mu kiciro cya kabiri, ikiciro cya gatatu cya Kaminuza yiga Architecture muri iyi Kami

Ndengeyingoma afite imyaka 26 y’amavuko. Ni umuhererezi mu muryango w’abana batanu. Yarangije kwiga ahita asubira mu Rwanda. Ni umuhungu wa Cyrille Ndengeyingoma wikorera ku giti cye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA