Mu kiganiro Minisiteri y’ubuzima yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Ugushyingo, hagaragajwe ko umubare w’abarwaye Malariya ugenda wiyongera ku kigereranyo cyo hejuru uko imyaka igenda ishira.
Dr Aimable Mbituyumuremyi, umuyobozi w’ishami ryo kurwanya Malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, yavuze ko raporo yakozwe mu mwaka wa 2012 yagaragaje ko abantu ihumbi 800 ari bo bagiye kwivuza malariya, mu gihe mu mwaka wa 2015/2016 abantu barwaye malariya bagera kuri 3,900,000 bivuga ko byikubye inshuro 5.
Gusa Minisiteri y’ubuzima ivuga ko yafashe ingamba zo gutanga inzitiramubu mu gihugu hose, gutera imiti yica imibu ikwirakwiza malariya mu ngo, gupima no kuvura malaria mu midugudu bikorwa n’abajyanama b’ubuzima mu gihugu hose, ibyo byose bizafasha abanyarwanda mu kurwanya malariya cyane ko turi mu mezi yo kwiyongera kw’iyi ndwara kubera ibihe by’imvura bituma imibu yororoka cyane.
Dr Aimable yasabye abaturage ko bagira uruhare mu gukoresha ingamba bahabwa mu gukumira malariya.
Yagize “ Buri munyarwanda wese agomba kugira uruhare mu gukoresha ingamba ahabwa zo kurwanya malariya […] Ese niba uhawe inzitiramubu ni kuki wayigurisha kandi uri mu gihe wakagombye kuyikoresha ? Buri wese agomba kwitabira gahunda za Leta ziriho, kwivuriza ku mudugudu hakiri kare, gukoresha inzitiramubu hakiri kare, gukora amasuku aho dutuye kugirango iyi mibare turi kubona irimo kwiyongera tuyigabanye mu minsi ya vuba.”
Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba yavuze ko Guverinoma irimo gushyira ingamba zikomeye mu kurwanya indwara ya malaria mu gihugu hose.
Muri izo ngamba zirimo gufatwa harimo gukwirakwiza inzitiramubu mu gihugu hose aho iyi minisiteri ivuga ko izigera kuri miliyoni esheshatu (6000,000) zarangije kugera mu gihugu zikaba zaratangiye kugezwa mu turere guhera tariki 7 Ugushyingo 2016, kuburyo mu mpera z’uyu mwaka buri mu nyarwanda wese azaba amaze kugerwaho n’iyi gahunda.
Minisitiri Dr Diane Gashumba yavuze ko gahunda ya Leta yo kuvura malariya ku buntu abantu bari mu cyiciro cya 1 n’icya2 cy’ubudehe izabafasha mu kugabanya umubare w’abantu bahitanwaga n’iyi ndwara, anavuga ko iki cyemezo kitazagira ingaruka ku ngengo y’imari y’igihugu y’uyu mwaka.
Yagize ati “Iki cyemezo ntabwo cyahubukiwe kuba cyarafashwe hagati mu mwaka. Hashize igihe Minisiteri y’ubuzima, iy’imari, ibitaro n’izindi nzego twiga kuri iyi nyigo harebwa iki cyemezo kizaramira iki ? Kizaramira ubuzima bw’abanyarwanda, kizatugabanyiriza abanduraga, kizatugabanyiriza abajyaga ku bitaro byisumbuye , kizatugabanyiriza amafaranga twatangaga muri ambulansi ndetse n’umubare w’abantu bavurwaga. Mu by’ukuri rwose nta cyuho kizabaho kandi byarizwe bihagije n’iyo icyuho cyaramuka kibonetse MINICOFIN yariteguye bihagije ku buryo iki cyemezo kizagenda neza .”
Minisitiri w’Ubuzima avuga ko nta ngengo y’imari y’inyongera yagenwe kubera icyo cyemezo cyasohotse mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri ya tariki ya 11 Ugushyingo 2016, kubera ko ngo kuvura umuturage mbere y’igihe bizarinda kuba abantu barwara bakaremba bigatuma hatangwa amafaranga menshi, cyane ko uzajya afatwa na maraliya azajya avurwa n’abajyanama b’ubuzima babihuguriwe byakanga akaba ari bwo ajyanwa ku kigo nderabuzima.
Minisiteri y’ubuzima kandi ivuga ko iyi gahunda izatuma abantu bitabira kujya kwivuza batiriwe bategereza kubera ko imbogamizi yo kubanza gushaka amafaranga yakuweho.