AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Musanze : Hatangijwe ubukangurambaga bugamije gusobanura ipimwa ry’ibimenyetso bya gihanga

Musanze : Hatangijwe ubukangurambaga bugamije gusobanura ipimwa ry’ibimenyetso bya gihanga
17-08-2022 saa 08:54' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 3718 | Ibitekerezo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Kanama 2022, nibwo mu Karere ka Musanze hatangijwe ku mugaragaro ubukangurambaga bwa ‘Menya RFL’ bugamije gusobanurira abayobozi batandukanye ibijyanye na serivisi zitangwa na Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga bikoreshwa mu butabera "Rwanda Forensic Laboratory".

Ni umuhango witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera Theophile Mbonera, Inzego zishinzwe umutekano, Abayobozi b’uturere n’abandi.

Atangiza ku mugaragaro ubu bukangurambaga, Umuyobozi wa Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga bikoreshwa mu Butabera (RFL), Dr Karangwa Charles, yasobanuye yasabye abayobozi batandukanye ubufatanye bukomeye kugira ngo hatazagira urenganywa mu butabera biturutse ku kubura ibimenyetso bya gihanga kandi byoroshye kubibona.

Dr Karangwa Charles, Umuyobizi mukuru wa RFL

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Bwana Mbonera Theophile ari na we mushyitsi mukuru muri uyu muhango, yavuze ko iki gikorwa kijyanye na gahunda ya Guverinoma, aho abaturage bazasobanurirwa gahunda yo kunoza ibimenyetso bya gihanga cyane ko ari ikigo cyagize impinduka zikomeye.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutabera, Bwana Mbonera Theophile


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA