AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Mwiza Deborah yavuriwe mu Buhinde, ubu ineza y’abanyarwanda irashimwa n’ababyeyi be

Mwiza Deborah yavuriwe mu Buhinde, ubu ineza y’abanyarwanda irashimwa n’ababyeyi be
26-01-2017 saa 13:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 13422 | Ibitekerezo

Tariki 13 Ukwakira 2016, Ikinyamakuru Ukwezi.com cyabagejejeho inkuru yatabarizaga umwana muto cyane witwa Mwiza Deborah wari ukeneye kuvurirwa mu gihugu cy’u Buhinde, none ubu umwana yaravuwe ndetse ameze neza, ababyeyi be barashima bikomeye ineza y’Abanyarwanda bababaye hafi. Hasabwaga amafaranga y’u Rwanda asaga 15.000.000, n’ubwo yari menshi ubufatanye n’umutima w’urukundo by’abanyarwanda bikaba byaratumye aboneka.

Mwiza Deborah, ni umwana w’umukobwa wavutse tariki 5 Mata 2016, bivuga ko ubu afite amezi icyenda. Yavukanye uburwayi ku mutima, kuburyo umutima we yavutse ufite akobo ka sentimetero hafi imwe n’igice. Ababyeyi be Steven Rutebuka na Jessica Mbabazi, mu kwezi k’Ukwakira 2016 batabarije uyu mwana wabo, basaba buri wese ufite umutima w’impuhwe kugira icyo amukorera nk’uko byatangajwe mu kinyamakuru Ukwezi.com.

Ubu Mwiza Deborah yaravuwe, ameze neza n’ababyeyi be barashimira abanyarwanda

Icyo gihe, abaganga bo ku bitaro byitiriwe umwami Faycal biri ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, bari bagaragaje ko uburwayi Mwiza Deborah yavukanye bwabasha gukira, hakaba hari hakenewe amafaranga menshi ngo abashe kujya kuvurizwa mu gihugu cy’u Buhinde. Mwiza Deborah kandi yari afite n’ikibazo mu myanya y’ubuhumekero, ariko raporo y’abaganga yari yagaragaje ko ikibazo cy’umutima gikemutse nabyo byahita birangira kuko ingingo zigize iyo myanya y’ubuhumekero zo nta kibazo zifite.

Ababyeyi be Steven Rutebuka na Jessica Mbabazi bari bavuganye n’ibitaro byo mu mujyi wa New Delhi muri iki gihugu cy’u Buhinde, babagaragariza ko hakenewe amadolari 18.000, ni ukuvuga akabakaba 15.000.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda. Abaganga kandi bari bagaragaje ko ubuzima bwe bishobora kuzaba bigoranye kuburokora narenza amezi 7, yaramuka ageze ku mezi 9 bwo bikaba birangiye burundu.

Inkuru nziza ariko ni uko ubu Mwiza Deborah yavuriwe mu Buhinde, ndetse yamaze kugaruka i Kigali nk’uko ababyeyi be babitangarije ikinyamakuru Ukwezi.com. Pasiteri Steven Rutebuka yabwiye Ukwezi.com ko ubu umwana ameze neza, abasha kunywa amata kandi akaba ahumeka neza, byose akaba abishimira abanyarwanda bose bitanze bakamufasha mu buryo bunyuranye, harimo abatanze inkunga y’amafaranga, ababasengeye n’abasakaje iyi nkuru kugirango abandi bayimenye. Ashimira kandi ambasade y’u Rwanda mu Buhinde, kuko bamufashije cyane. Ku bwe avuga ko ntacyo yabona akora ngo abashimire, ariko agasaba Imana ko yazabitura iyo neza n’urukundo bamugaragarije we n’umuryango we.

Mwiza Deborah yavuriwe mu bitaro byo mu mujyi wa New Dehli byitwa Fortis Hospital. Baramubaze bamushyiriramo akantu kitwa "Pacemaker" umutima urongera ukora neza kuburyo ubu umwana yakize akaba ahumeka neza, umutima ukora neza akaba anakura ananywa neza. Iyo Pacemaker izakurwamo nyuma y’imyaka irindwi bamushyiremo indi injyane n’imyaka ye, cyangwa nibasanga umutima uzaba wifitiye ubushobozi bwo gukora wonyine bayikuremo burundu.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA