AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ngoma : Imvura idasanzwe yahiritse inzu hapfa umuryango w’abantu 4

Ngoma : Imvura idasanzwe yahiritse inzu  hapfa umuryango w’abantu 4
10-03-2018 saa 16:26' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4559 | Ibitekerezo

Mu Ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 9 Werurwe 2018, mu kagari ka Cyasemakamba, Umurenge wa Kibungo, akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba, haguye imvura idasanzwe yahiritse inzu igwira umuryango w’abantu bane barimo umubyeyi n’abana be batatu bose bahita bitaba Imana.

Imvura yatangiye kugwa ahagana saa tatu z’ijoro abantu bamaze kuryama kugeza saa tanu yahitanye umuryango wa Mukaneza Thacienne w’imyaka 37 ndetse n’abana be batatu bari baryamanye mu nzu aho bivugwa ko imvura yaguye igateza inkangu ari nayo yagwiriye igikuta kimwe cy’inzu uyu murango wabagamo nacyo kikabagwira bose bagahita bahasiga ubuzima

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Cyasemakamba, Benegusenga Kizito yabwiye Ukwezi.com ko iyi nyubako umuryango wabagamo nta kibazo ifite kigaragara ahubwo yari yubatse munsi y’ahantu bashijije ikibanza ari nacyo cyaje guteza iyi nkangu yagwiriye iyi nzu mu gihe iyi mvura yarwaga.

Gitifu Kizito yakomeje avuga ko bihanganishije abo muri uyu muryango ndetse bagerageza kumvisha abaturage ko nta gikuba cyacitse anahamya ko bateganya gukora inama yihuse bagakangurira abaturage gutura ahantu hadashobora kubateza ibyago ibyo aribyo byose.

Kugeza ubu imirambo ya ba nyakwigendera yahise ijyanwa ku bitaro bya kibungo aho yagiye gukorerwa isuzuma mu gihe bagitegereje abo mu muryango wabo ngo bajye gukora ibijyanye n’imihango yo kubashyingura.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA