Abivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Ruramba bavuga ko iki Kigo Nderabuzima gitanga serivise mbi bigatuma bamwe ubutaha bahitamo gukora urugendo rurerure bakajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Shaba nubwo kiri kure.
Abaganiriye n’ Ikinyamakuru UKWEZI bavuga batazi impamvu ituma Ikigo Nderabuzima cya Ruramba gitanga serivise mbi.
Nyirabagenzi Dative ati “Imitangire ya serivise yo ku Nderabuzima ya Ruramba, iyo tugiye kuhivuriza batinda kutwakira ariko ntabwo nzi ikibazo kibitera”
Kwizera Venuste ati “Umugore w’ iwanjye yagiye kuhivuriza ku Cyumweru, ahageze yarembye baramwirukana ngo ntabwo yajyanye irangamuntu ye kandi yari afite iyanjye uhagariye umuryango, ntibirirwa bareba muri machine kandi bari bazifite imbere yabo. Duhitamo kujya kwivuriza I Shaba niho usanga abantu benshi bajya kubera ko hano mu Ruramba nta serivise nziza batanga. Icyo kintu kiranatubangamira cyane rwose.”
Abaturage bo mu murenge wa Ruramba twaganiriye batubwiye ko ikifuzo cyabo ari uko ubuyobozi bukuriye iki kigo nderabuzima bwakwegera abakozi bacyo bakabahwitura bakajya batanga serivise zihuta.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ umurenge wa Ruramba Nibagwire Jeanne avuga ko impamvu abivuriza ku kigo nderabuzima cya Ruramba binubira serivise bahabwa ari ukubera ikibazo cy’ abaforomo bake.
Yagize ati “Icyo kibazo ndakizi ni ikibazo cy’ abaganga bake bafite, serivise ntabwo inogera ababagana bigaragara kenshi”.
Ikigo Nderabuzima cya Ruramba ni icya Kiliziya Gatolika. Nibagwire avuga ko iki kigo nderabuzima cyandikiye diyosezi ya Gikongoro kigaragaza iki kibazo cy’ abaganga bake ndetse ko cyanandikiye n’ akarere ka Nyaruguru gisaba kongererwa abakozi.
Umuyobozi w’ Akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yabwiye UKWEZI ko agiye gukurikirana iki kibazo kigakemuka kuko gahunda ya Leta ari uko abaturage bagomba guhabwa serivise nziza.
Yagize ati “Ntabwo twihanganira imitangire mibi ya serivise, haba mu nzego zacu z’ ubuzima n’ izindi nzego. Icyo rero turaje tugikurikirane ntabwo abaturage twabazanira igikorwaremezo hanyuma ngo bagihunge bage ahandi kubera serivise mbi ihatangirwa, icyo nakubwira cyo ntabwo ariyo policy ya Leta gutanga serivise mbi gahunda ni uko dutanga serivise nziza inogeye abaturage bacu”.
Imibare itangwa n’ Ikigo Nderabuzima cya Ruramba ivuga ko hakora abaforomo umunani kandi bakeneye abaforomo 15. Hahora ikibazo cy’ abaforomo bake kuko abababa baraye izamu utababwira ngo bakore no ku manywa cyangwa ngo ubuze umuforomo kujya mu kiruhuko yemererwa n’ amategeko agenga abakozi Leta.