Isimbi Sancta uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangije gahunda z’ubujyanama bwo kubaka ingo z’Abanyarwanda no kunoza imyitwarire n’indangagaciro zikwiye umuryango nyarwanda, hamwe no kunoza imibereho ya muntu, iki kikaba ari icyemezo yafashe nyuma y’ibyamubayeho mu rushako, yaribeshyaga ko uko ateye n’uburere yahawe bizatuma aba umugore w’igitangaza.
Ubwo yasobanuraga inkomoko y’umushinga yise WELLIFE LLC, Isimbi yatanze ubuhamya bw’ibyamutunguye mu rushako rwe.
Isimbi ati : "Burya uburiye mu kwe ntako aba atagize. byantwaye igihe nibaza nti ni iki cyabaye ? Ni iki cyabuze ? Njye nari nzi ko mfite ibikenewe byose ngo mbe umufasha mwiza, yego wenda si byose ariko ibya ngombwa numvaga mbyujuje. Nakuriye mu muryango indangagaciro za gikristo aho indangagaciro z’umunyarwanda byari ibintu bya ngombwa cyane mu burere bwacu ; ari mu kwambara, ari mu myitwarire, ari mu mirimo. Ni ukuri nagejeje igihe cyo kurongorwa barampfunyikiye ibihagije. Usibye n’ibyo, ntanubwo ndi mubi ku buranga pe, yego sindi muremure ariko sinteye na nabi, yewe ndi n’umwana mwiza mwiza niko njya numva bambwira. Amashuri nari nyafite n’akazi keza gahari... Ariko se ni iki cyatumye urugo rwanjye rutagenda neza njye ko numvaga rwose ahubwo umugabo wanjye azaba yarakize ?"
Isimbi Sancta wantagije ikigo gifasha mu mibereho myiza y’ubuzima, harimo gahunda ifasha mu busagambe bw’abashakanye, ubusugire bw’umuryango ndetse n’ubuzima bwiza bw’umuntu ku giti cye
Isimbi asobanura ko nyuma yo kubona ko yibeshyaga, yatangiye gushaka igisubizo akamenya aho bipfira. Aha yagize ati : "Nk’ umujyanama w’ubuzima by’umwuga (Health&Life coach), akazi kanjye ka buri munsi ni ugushaka ibisubizo bituma ubuzima n’imibereho bigenda neza ku badusanga ngo tubafashe. Birumvikana ariko ko ngomba no kwiheraho. Rero mbonye ko ibyo nibwiraga atari ko biri, nafashe umwanya wo kwiga ku kibazo n’icyaba cyarabiteye."
Mu gushaka igisubizo, Isimbi yabonye ko hari ibyo umugore aba yibeshya ko mu buzima busanzwe kuba ari byiza, bisobanuye ko byanaba byiza mu rugo.
Aha aragira ati : "Urugo rwubakwa na babiri ; ariko burya buri wese ku ruhande rwe areba uruhare rwe ngo ibintu bigende neza, n’uruhare yabigizemo iyo byagenze nabi, narebye icyo ntakoze neza cg ibyo ntakoze byari bikenewe. Mbaza abo mbona bazubatse neza ari abagore, ari abagabo, mvugana n’umujyanama w’ubuzima ukorana n’ingo, bituma nsobanukirwa ibintu byinshi, cyane ibyo njye nari nzi ko ari byiza ariko nyuma nsobanukirwa ko bitari byiza ku rugo n’ubwo hanze ari byiza."
Isimbi yaje guhera ku bunararibonye yari amaze kugira, yongeraho ubumenyi bujyanye n’umwuga akora muri Amerika nk’umutoza /umujyanama w’ubuzima (Health&Life coach), maze atangira WELLIFE LLC, ikigo gifasha mu mibereho myiza y’ubuzima, harimo gahunda ifasha mu busagambe bw’abashakanye, ubusugire bw’umuryango ndetse n’ubuzima bwiza bw’umuntu ku giti cye
Aha abisobanura agira ati : "Dufitemo gahunda yo gufasha abashakanye n’abandi bakeneye ubufasha mu kumvikana (Communication intermediary), kuko burya 90% y’ingo zitandukana bitangirira mu kutumvikana mu byo bavuga ; umwe yavuga A, undi akumva B. Ari uwavuze akagira ikibazo cy’uko atumvwa mu rugo rwe bizamura uburakari iyo bimaze igihe ; ari uwumvise agakuramo ubutumwa butari ubwo mugenzi we wenda yavuze bigatangira amakimbirane, guterana amagambo bigaturuka aho."
Akomeza asobanura ko bafite na gahunda y’amasomo ku bantu b’ igitsina gore (successful womanhood), ibafasha gusobanukirwa no kumenya kubanisha ibintu by’ingenzi biba mu buzima bw’umugore ; we ku giti we, we nk’umugore w’umugabo na we nka nyina w’abana.
Ibi mu kubisobanura, Isimbi atanga n’urugero rw’ibikunze kubaho. Ati : "Byose ni ngombwa ntabwo kimwe gikuraho ikindi, ni ngombwa kumenya kubibanisha. Dufate urugero rw’umugore w’umuyobozi wirirwa ku kazi ategeka ; ese iyo ageze mu rugo ni gute abaho nk’umugore w’umugabo mu gihe umugabo ari umutwe w’urugo ? Kuko atabyitonzemo ngo amenye ko umwanya wahindutse yakomezanya bwa buyobozi bwe mu rugo kandi nk’uko mubizi ibyo ni ikibazo ku bagabo, ugasanga bibaye n’ ikibazo ku rugo. Naho se iyo ubaye mama bwo bikuraho wowe ubwawe se ? Uriyibagirwa nkawe ?"
Mu byo bakora muri rusange, harimo inyigisho nyinshi nziza zafasha abana b’abakobwa bashaka kurushinga, abagore bafite ibibazo mu rugo bashaka kwirinda gusenya. Habamo ubujyanama bufasha ababyeyi kumenya uko bafasha abana b’abahungu kuzavamo abagabo beza, ab’abakobwa bakarerwa kuburyo bazavamo abagore b’intangarugero.
Muri izi gahunda kandi, n’abagore bafite urugo rwiza ariko bashaka kubungabunga ubwo busugire kurushaho, harimo inyigisho zabafasha. Bahereye ku bagore, ariko vuba bazabona n’abarimu babigishiriza abantu b’igitsina gabo kuko umuryango utaba mwiza batabigizemo uruhare.
Avuga ko n’abagabo bakwiye kwigishwa bakamenya uko abagore bateye n’ibyo bakunda, kuko urugo usibye kuberaho ubusugire bw’ikiremwa muntu, runaberaho gufashanya ibirebana n’amarangamutima ; abagabo rero bakaba bakeneye gusobanukirwa ibyo abagore bakeneye n’abagore bagasobanukirwa ibyo abagabo bakeneye.
Indi gahunda bafite ni "Private coaching" aho bafasha abantu bashaka gukuraho ikintu kibi cyabaye nka karande (bad habits) nko gukererwa, kugira akavuyo cyangwa kutagira gahunda, kutanywa amazi, guhora ujagaraye (mood desorder, stress,...) cyangwa uwifuza gutangira karande nziza ; nko gukora sport, kurya neza, ushaka guta ibiro, kugenzura ijagarara (management ya stress), ya diabete,...
Isimbi Sancta uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yafashe gahunda yo kwiga ibijyanye no gufasha abantu mu buzima bwabo, nyuma nibwo yatangije ikigo Wellife.LLC cy ubujyanama bw’ubuzima, cyane cyane ibirebana n’ubusugire bw’ingo abifashijwemo n’abandi bafite uburambe mu kubaka ingo, kuko ari byo bintu byari bimufashe ku mutima cyane nyuma y’ibyamubayeho.
Ibyo byose ababikenera ntabwo bikenera ko bahura n’ababafasha, ubu ikoranabuhanga ryarabikemuye, na phone yawe cyangwa mudasobwa, wibereye iwawe ushobora kuvugana na coach (umutoza) wawe.
Uwashaka ibisobanuro bihagije ku byo bakora, yakohereza ubutumwa kuri Email : wellife.coaching@gmail.com cyangwa agahamagara +250 791 434 564 ku bari mu Rwanda na +1 704-901-5421 ku bari muri USA. Wanakoresha ubutumwa bwa WhatsApp kuri +1 704-901-5421