Perezida Paul Kagame, yahaye umukobwa we Ange Kagame inshingano zo kwita by’umwihariko ku mubyeyi we Jeannette Kagame ku munsi w’isabukuru ye, akabikora mu izina rya Se na basaza be bose. Izi nshingano Ange Kagame nawe yiyemeje kuzakira akabikora uko bikwiye.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Kanama 2016, Jeannette Kagame, umufasha wa Perezida Paul Kagame yari yagize isabukuru y’imyaka 54 y’amavuko, abantu benshi barimo n’umuryango we bakaba bamwifurije kugira isabukuru nziza.
Ange Kagame, nawe yifurije isabukuru nziza umubyeyi we Jeannette Kagame, aho abinyujije ku rubuga rwa twitter yamubwiye ko uko iminsi ishira agenda arushaho kuba mwiza. Ahereye kuri ibi, Perezida Kagame yahaye Ange Kagame inshingano zo kwita kuri uyu mubyeyi by’umwihariko kuri uyu munsi w’isabukuru.
Perezida Kagame, umufasha we Jeannette n’abana babo ubwo bari bakiri bato
Perezida Kagame ati : "Ange Kagame, ndabakunda cyane mwembi. Mama umwiteho uko bikwiye, mu izina ryacu twese". Aha yamusabaga kumwitaho by’umwihariko ku munsi we w’isabukuru, mu izina rya Perezida Kagame ubwe n’abahungu be Yvan Kagame, Ian Kagame na Brian Kagame.
Thank you for the auspicious writeup. It in fact was a amusement account it. Look advanced to far added agreeable from you ! By the way, how can we communicate ? kcddgdgdbkadaebd