Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yashimye ubwitange bw’abari guhangana no guhakarika ikwirakwira rya coronavirus mu Rwanda anabifuriza Pasika nziza.
Yabitangaje ubwo yari yasuye abashinzwe gukurikirana no gushaka amakuru y’abahuye n’abanduye coronavirus mu Rwanda bakorera muri command post iri mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali ahahoze ari Camp Kigali, ubu hari Kigali Conference and Exhibition Village.
Umukuru w’ igihugu yasezeranyije itsinda ry’abantu 400 rikurikirana ibikorwa byo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus mu Rwanda ubufasha bushoboka kugira ngo Abanyarwanda basubire mu buzima bwabo busanzwe vuba.
Yagize ati “Ati “Abantu benshi muri mwe, mwitanze ku buryo n’akazi mukora kabagiraho ingaruka ku buzima bwanyu ariko mukemera gukora akazi nk’aka mutekereza abandi banyarwanda, igihugu, ntabwo nabona uko mbashimira bihagije. Mwakoze cyane”
Perezida Kagame yavuze ko yabonye akazi baba bagomba gukora n’aho u Rwanda ruhagaze mu mibare y’abanduye Coronavirus, avuga ko ibimaze kugerwaho bitari gushoboka iyo abantu batubahiriza amabwiriza yashyizweho yo gufunga ibikorwa bitandukanye.
Ati “Hari abagize amahirwe make bararwara ariko ikibazo kinini kindi cyiyongeraho ni uko abake barwaye n’abandi bagikurikiranwa n’akazi mukora, nta kuntu byajyaga gukorwa igihugu cyose kitahagaze mu buzima bwacyo, ntawe ugenda, abantu bose bagumye mu nzu, ibi byose birumvikana ko ubuzima bw’igihugu buba bwahagaze. Ariko ubwo buzima nubwo bwahagaze, icyizere kirahari cy’uko ibintu bizajya mu buryo, bukongera bukaba nk’uko bisanzwe.”
Umukuru w’igihugu yavuze ko icyo cyizere gishingiye kuri aba bakozi, uko bakora imirimo yabo, uko bayinoza, abizeza ko Guverinoma izakomeza kubaha ubufasha bushoboka kugira ngo Abanyarwanda basubire mu buzima bwabo busanzwe.
Yabifurije Pasika nziza, ababwira ko hazabaho igihe nyacyo cyo kuyishimira ubwo ibi byose bizaba byarangiye.
Abanyarwanda bakomeje gushishikarizwa kuguma mu ngo mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus no gukaraba intoki kenshi nka bumwe mu buryo bwo kurwanya ikwirakwira rya Coronavirus.
Mu Rwanda umurwayi wa mbere ufite coronavirus yabonetse tariki 14 Werurwe 2020, mu kwezi kumwe gusa abamaze kwandura iyi virusi mu Rwanda ni 126 muribo 25 bamaze kuyikira, nta n’umwe irahitana mu Rwanda.