Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kivuga ko ikibazo cy’imirire mibi ikigaragara mu miryango usanga ahanini giterwa n’imyumvire ikiri ku rwego rwo hasi naho ngo icyo kugwingira cyo abagabo batita ku bagore babo mu gihe baba batwite nibo ba nyirabayazana y’ukugwingira kw’abana
Habarurema Nicodem ushinzwe imirire muri RBC avuga ko mu kurinda abana kugwingira barinda abantu ko batajya mu mirire mibi , yavuze kandi ko babaha ibinini bya vitamin A, n’ibinini by’inzoka
Avuga ko hakiri ibibazo birimo imyumvire ikiri hasi ku bijyanye no kugaburira ababyeyi n’abana mu miryango aho usanga umwana arya ibihwanye n’ibyo abandi bo mu miryango bari kurya kandi aba afite indyo yihariye agomba kurya.
Kamali Fulgence ushinzwe itumanaho muri RBC yavuze ko mwana uretse kugwingira mu bijyanye n’imikurire, iyo umubyeyi w’umugabo atashye umugore we atwite, akamufata nabi cyangwa akamutoteza, uyu mwana umugore atwite hari ubwo azavuka ukabona yakuze nabi, uku kugwingira cyangwa kumera nabi biba byaraturutse ku kuba nyina ataritaweho igihe yari amutwite
Yakomeje avuga ko ku bijyanye no kugwingira kw’abana u Rwanda rwashyizeho gahunda yitwa gahunda y’iminsi igihugu yatangiye muri 2013 ku bufatanye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku bana. Muri iyi gahunda niho habera ubukangurambaga bugamije guhugura imiryango uburyo bwo kwita ku bana babo kuva ba nyina babatwite kugeza bafite imyaka ibiri.
Agaruka ku ngamba ziri gufatwa ngo ikibazo cyo kugwingira kw’abana kibonerwe umuti, yavuze ko hariho amarerero y’abana kandi kuri ubu basigaye bifashisha akagoroba k’ababyeyi mu gukora ubukangurambaga bugamije gukangurira imiryango kurwanya imirire mibi no kwita ku bana babo kuva bakibatwita kugeza bamaze kugira imyaka ibiri
Hari kandi na gahunda yo guha abana ifi yitwa shisha kibondo ihabwa abagore bari mu cyiciro cya mbere bayihabwa kuva bakimenya ko umugore atwite kugeza ku umwana we agize amezi atandatu. Aha kandi kuva kuri aya mezi atandatu umwana wo mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri ahabwa iyi fu kugeza afite imyaka ibiri.
Ikibazo cy’o kugwingira kw’abana n’imirire mibi cyagarutsweho cyane na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame ubwo yafunguraga Umwiherero wa 15 w’Abayobozi bakuru b’igihugu wabaye mu mpera za Gashyantare.
Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko iki kibazo cy’imirire mibi kimaze imyaka 15 kigarukwaho haba mu mwiherero ndetse no hagati mu bihe bisanzwe, aha ariko yahise avuga ko bisa nk’aho nta gikorwa kigaragara ngo iki kibazo gicike burundu
Yagize ati “Kuki mu mirire mibi twajya mu ba nyuma. Habuze iki ? Ndashaka ko mumbwira bayobozi mwicaye hano. Ni iki ? Ubu muzavuga ngo habuze amafaranga, habuze ibyo kurya ? Habuze iki ? Habuze kubiganira se ntabwo bivugwa buri munsi ? Abana dusanga ku muhanda mu mwanda, kuki ? Tukivuze inshuro zingahe ?’’
Aha ni mu Ukwakira 2017, mu karere ka Nyamagabe Nyamagabe, Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba asoza icyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi