AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

RIB yataye muri yombi umuganga ukekwaho kwaka ruswa umurwayi

RIB yataye muri yombi umuganga ukekwaho kwaka ruswa umurwayi
13-01-2022 saa 14:13' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2415 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rukurikiranye Umuganga ukekwaho kwaka ruswa umurwayi kugira ngo amuhe servisi ndetse akaba yarafashwe yarakiriye amafaranga ya mbere we yise ko ari ubunani yahawe n’uwo murwayi.

Uyu muganga ukurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwaka indonke ndetse n’icyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, yamaze gukorerwa dosiye ndetse yanashyikirijwe Ubushinjacyaha kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Mutarama 2022 dore ko yafashwe tariki 07 Mutarama.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yasobanuye ko ibi byaha uyu muganga yabikoze binyuze mu kubeshya umurwayi ko mu bitaro yamwakiriyemo nta byumba byo kubagiramo bihari ashaka kumusaba ruswa no kumwumvisha ko uwo murwayi ko nta bundi buryo buhari bwo kuvurwa adatanze ruswa.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr Murangira B. Thierry avuga ko uyu muganga yatse umurwayi ruswa ya Miliyoni 1 Frw.

Dr Murangira yagize ati “Aya mafaranga yamwatse si ayo kugira ngo amuvure, ni ayo kumwemerera kumuvurira mu bindi bitaro. Byumvikane ko iya ataza gufatwa, umurwayi yari gutanga ayo yasabwe akaza kongera n’ikiguzi cy’ubuvuzi.”

Avuga ko uyu muganga yaje gufatwa amaze kwakira ibihumbi 50 Frw ayita ay’ubunani dore ko yari yasabye uwo murwayi kuvuga ko ari ay’umunsi mukuru.

Ati “Tariki ya 2 Mutarama 2022 ni bwo muganga yamwijeje ko azamuvura ku wa 05 Mutarama 2022 akamuvurira ku bindi bitaro byigenga.”

Dr Murangira avuga ko uretse kuba ibi ari n’ibikorwa bigize icyaha ariko ari n’icyasha ku mwuga w’uyu muganga.

Ati “Gutegeka umurwayi ngo aguhe amafaranga kandi atari ikiguzi cy’uko wamuvuye kugira ngo uzamuvurire ahandi hantu, ukanamubeshya ko nta byumba byo kubagiramo abarwayi bihari, ntibikwiye.”

Dr Murangira avuga ko kuba ruswa itangiye kuza mu myuga nk’iyi isanzwe ifitiwe icyizere, bikwiye gutuma buri wese ahagurukira kuyirwanya.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA