AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Rusizi : Hari abarwaye Coronavirus bavurirwa mu ngo zabo

Rusizi : Hari abarwaye Coronavirus bavurirwa mu ngo zabo
21-08-2020 saa 17:08' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3843 | Ibitekerezo

Inzego zishinzwe ubuzima mu Karere ka Rusizi zatangaje ko abantu 20 muri 43 bavuriwe mu ngo zabo bagakira neza Coronavirus. Abandi 23 baracyakurikiranwa n’abaganga bafatanyije n’abajyanama b’ubuzima kandi nabo batanga icyizere ko bazakira.

Ubu buryo bwiswe ‘Homebase Care’ bwatangirijwe mu Karere ka Rusizi na Rubavu gusa imibare igaragaza ko nibura abamaze kuvurirwa mu ngo zabo 90% ni ab’ i Rusizi.

Ibigenderwaho bemeza ko umuturage urwaye Coronavirus avurirwa mu rugo agomba kuba afite ubushobozi, kugira ahantu hanini buri wese afite icyumba cye nyuma inzego z’ubuzima zikaza zigasuzuma zabyemeza ugahita utangira gukurikiranwa uri iwawe mu rugo.

Mu gutoranya aba bantu no kubemerera hifashishwa inzego zishinzwe gukurikirana iki cyorezo ndetse hakifashishwa n’inzego z’ibanze.

Bamwe mu bakize Coronavirus binyuze muri ubu buryo bwo kuvurirwa iwabo babwiye RBA ko nta mpungenge bigeze bagira cyane ko bagiye bubahiriza amabwiriza bahawe n’inzego z’ubuzima.

Uwitwa Nyiraneza Shakira yagize ati “Njye naje kubona ibisabwa byose mbyujuje nsaba ko bankurikirana ndi mu rugo kandi byaje kugenda neza, inama bampaye narazubahirije.”

“Ntabwo bigoye kwitwararira cyane ko uba ubana n’abandi bantu ariko nanjye nageragezaga uko nshoboye kose nka andi ahantu hanjyenyine.”

Dr. Nkeshimana Menelas, Umuganga mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali, akaba no mu itsinda rikora ubushakashatsi kuri Covid-19 mu Rwanda, yavuze ko ubu buryo bwaje nk’igisubizo cyane ko abafite ubwandu bwa Coronavirus aribo akenshi basaba gukurikiranwa bari iwabo.

Dr Nkeshimana avuga ko imibare y’abamaze kuvurirwa muri iyi gahunda ari 43 muri abo bose abangana na 20 akaba aribo bamaze gukira neza.

Yagize ati “Iyo tugiye gutoranya abavurirwa mu rugo tureba abarwayi ba COVID19 bafite ibimenyetso byoroheje cyangwa abatanafite ibimenyetso ku buryo no mu buzima busanzwe baba batakagombye kujyanwa mu bitaro.”

Yakomeje agira ati “Ubu buryo ni igisubizo ukurikije uko icyorezo cyari kimeze, hari abo twajyanaga ahabugenewe bakatubwira ko ibyo tubasaba bashobora no kubyubahiriza bari mu ngo zabo. Iyo umuntu ashaka ko mufatanya ntabwo wamwima ayo mahirwe.”

Ni ukuvuga ngo kuri ubu umuntu ugaragaweho ibimenyetso bya Coronavirus by’umwihariko muri aka karere ka Rusizi hasuzumwa niba afite ubushobozi bwo kwitabwaho n’abaganga ari mu rugo ku buryo iyo bibaye ngombwa ko hari ibyo asabwe kwishyura abyishyura akoresheje ikoranabuhanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA