Perezida wa Sena y’ u Rwanda yatangaje ko Senateri Bishagara Kagoyire Thérèse yitabye Imana kuri uyu wa 8 Nyakaganga 2019 aguye mu bitaro bya John Hopkins biri muri Baltimore mu Mujyi wa Maryland muri Leta zunze Ubumwe za Amerika aho yivurizaga.
Itangazo ryashyizweho umukono na Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yavuze ko ibijyanye no kumusezeraho bizatangazwa nyuma.
Bishagara yavutse kuwa 25 Ukuboza 1952, akaba yari umusenateri uhagarariye Intara y’Uburengerazuba. Yari afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’ibinyabuzima (Molecular Biology Sciences).