Hari benshi usanga bifuza kubyibuha kuko wenda ari bwo baba bumva baba bameze neza, hari n’abandi baba barabuze uko bananuka ngo basubire uko kera bari bameze mbere batarabyibuha, nyamara n’ubwo bimeze gutyo hari benshi baba batazi ingaruka zishobora kuzanwa n’umubyibuho. Muri iyi nkuru tugiye kureba ingaruka mbi zigera kuri 6 zikomeye umubyibuho ukabije (Obesity) ushobora gutera.
Dore Ingaruka 6 zikomeye zishobora guterwa n’umubyibuho ukabije :
Indwara z’umutima : Ingaruka ya mbere ni indwara zinyuranye z’umutima. Uko ugenda ubyibuha cyane yawe niko umuvuduko w’amaraso nawo ugenda uzamuka, urugimbu rubi cholesterol) rukiyongera ndetse n’ibinure bikaba byinshi. Ibi byose bituma imitsi y’amaraso isa n’ijemo icyo twakita ingese n’urubobi nuko umwanya amaraso acamo ukagabanyuka. Ingaruka ni ugutera n’ingufu k’umutima, kubura umwuka uhagije ujya mu mutima byose bigatera umutima gukora nabi no kurwara.
Diyabete : Akenshi umubyibuho ukabije na diyabete biragendana nubwo atari kuri bose. Diyabete iba yerekana ko umubiri wawe udakoresha umusemburo winsulin uko bikwiye. Diyabete itewe n’umubyibuho ukabije kandi ishobora gukurikirwa no guhuma, kurwara impyiko, gupfa imburagihe.
Umuvuduko ukabije w’amaraso : Kugirango amaraso agere mu bice by’umubiri bisaba ko umutima uyasunika. Nibyo twita umuvuduko w’amaraso. Iyo ubyibushye bikabije, imitsi yawe isa n’iyifunze noneho kuko umutima ugomba byanze bikunze kohereza amaraso bikawusaba kongera umuvuduko. Nibwo bavuga ko ufite umuvuduko ukabije w’amaraso. Bishobora kandi kujyana no kureba ibicyezicyezi, kurwara impyiko, nokugira amaso azengamo amaraso.
Indwara y’ubwonko bita “Stroke” :Nkuko hejuru tubibonye hari igihe imitsi y’amaraso mo imbere izamo ingese cyangwa urubobi. Ibyo birimo hari igihe rero byomoka nuko bigafunga aho amaraso yacaga nuko akavuriramo. Iyo bibereye hafi y’ubwonko bituma umwuka wajyagamo ubura nuko bigatera indwara ya stroke, ishobora nanone no guterwa nuko umutsi ujyana amaraso mu bwonko waturitse.
Indwara z’amagufa n’imitsi : Amagufa yacu akozwe kugirango abashe gutwara uburemere bujyanye n’uko tureshya. Iyo ubyibushye cyane rero ibiro byawe bitsikamira amagufa n’imitsi nuko ukarwara indwara zinyuranye zirimo kuribwa mu ngingo cyane cyane amatako, amavi, ubujana bw’ikirenge n’umugongo. Ibi kandi binagira ingaruka ku kwangirika kw’amagufa
Uburumbuke : Ku bagabo umubyibuho ukabije ushobora gutera ikibazo cyo kudashyukwa cyangwa gushyukwa amazinga. Ibi bikaba byabatera kutabyara no kutabasha gukora imibonano neza. Ku bagore bitera kugira imihango ihindagurika bidasanzwe, imisemburo itaringaniye, kutabyara, gukuramo inda, kubyara abazwe, ndetse no guhorana ubushyuhe bishobora kumutera guhorana umushyukwe.
Dore igisuizo rero niba ufite umubyibuho ukabije ndetse unashaka kwirinda kubyibuha :
Ni byiza kwirinda ibiribwa bitera umubyibuho nk’inyama zitukura, amafiriti, amasukari, amavuta ya buri munsi,…,gusa hari n’ababikora ntibikunde cyane ko wenda baba bafite ibiro by’umurengera, ubu rero habonetse imiti myimerere ikoze mu bimera,ikaba itwika ibinure mu mubiri ku buryo bwiza bigatuma ibiro bigabanyuka.Iyi miti yizewe ku rwego mpuzamahanga kuko ifite ubuziranenge butangwa n’ibigo bikomeye ku isi nka FDA (Food and Drug Administration).Muri yo twavugamo nka Slimming Capsules,Kuding plus tea,Chitosan Capsule,Lipid care tea,….
Twabibutsa ko iyi miti nta ngaruka igira ku muntu wayikoresheje. Uramutse ukeneye iyi miti wahamagara kuri 0788700952/0726355630 cyangwa ukaba wagana Horaho Life aho ikorera kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302-301.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.