Porositate ni rumwe mu ngingo z’umubiri w’umugabo rujyanye n’imyororokere, ikaba iri imbere munsi y’uruhago, aho ishinzwe gukora ibintu bituma intanga iyo zimaze kuva aho zikorerwa mu dusabo twazo, zizamuka mu miyoboro zikagera ahantu mu tuntu tumeze nk’udusaho (tumeze nk’udufuka) zigahura n’amazi agizwe na poroteyine yakozwe na porositate akajya muri twa dusaho, intanga ngabo zageramo zikaba ariho zikurira. Ayo mazi n’izo ntanga bikaba ari nabyo byitwa amasohoro”. Porositate ifite akamaro kanini ko gukora ibitunze intanga ngabo mbere y’uko zisohoka.
Porositate ishobora kurwara indwara zitadukanye. Harimo zimwe muri mikorobe umugabo ashobora kwandurira mu mibonano mpuzabitsina, izindi mikorobe zikaba zitahandurira, aha twatanga urugero rw’indwara nka infection urinaire. Harimo kandi na mikorobe nk’iza mburugu zandurira mu mibonano mpuzabitsina nazo zishobora kujya muri porositate zikayitera uburwayi. Iyo byagenze gutya, muri porositate hakageramo uburwayi babyita prostatite.
Ubundi burwayi bushobora gufata Porositate bujyana n’uko umuntu agenda akura. Gusa, uko umuntu agenda akura niko porositate nayo ishobora kugenda ikura ariko atari ku bantu bose. Iyo imaze kuba nini bitewe no kurwara, nibwo itera ibibazo kuburyo ibuza inkari gusohoka.Ubu burwayi bw’uko porositate iba nini ikabuza inkari gusohoka umugabo akamererwa nabi, bikaba ngombwa ko abagwa bwitwa Adenome de prostate.
Kanseri ya porostate ni indwara nayo ifata abagabo batangiye gusaza, bafite kuva ku myaka 55 kuzamura. Ni iya 2 muri kanseri zihitana abagabo benshi ku isi.
Bimwe mu bimenyetso by’indwara za Porositate
Kutihagarika neza ni kimwe mu bimenyetso by’uko porositate cyangwa mu miyoboro y’inkari harimo ikibazo. Kwihagarika nabi, kubyuka kenshi ninjoro, gusunika cyane mu gihe umuntu yihagarika, inkari zaza rimwe na rimwe zikaza zitwika, kuva kwiharika umuntu akumva arashaka gusubirayo, ibyo byose ni bimwe mu bimenyetso. Gusa nanone ngo ntawahita yemeza ko ubifite aba arwaye porositate, ahubwo kujya kwa muganga ni byo byiza ngo abe ari we usuzuma neza arebe.
Ese hari imiti wakoresha yizewe kuri izi ndwara ?
Hari imiti yabonetse ikoze mu bimera ikaba, ishingiye ku buvuzi gakondo bw’abashinwa n’abanyamerika ikoreshwa ku rwego mpuzamahanga kandi ikaba yizewe, ifasha kurinda ndetse no kuvura indwara zifata Prostate, umuntu akaba ashobora gukira burundu. Muri iyo miti twavugamo nka : Prostasure capsule, β-carotene&Lycopene capsule, Ginseng Rh capsule,...
Abantu baba bifuza kuyibona, bashobora kugana ivuriro Horaho Life rikorera i Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri etaji ya 3 ku muryango wa 301 na 302. Ku bindi bisobanuro wabahamagara kuri 0788698813 /0728698813. Ushobora no gusura website yabo www.horahoclinic.rw