AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Tom Close yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali

Tom Close yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali
4-04-2019 saa 07:25' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3723 | Ibitekerezo

Umuhanzi w’ umuganga akaba n’ umwanditsi w’ ibitabo Dr Muyombo Thomas(Tom Close) yagizwe Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) nk’ uko byatangajwe mu Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 03.04.2019.

Iki kigo Tom Close yahawe kuyobora yari asanzwe agikoramo. Kiri munshingano z’ Ikigo cy’ Igihugu cy’ Ubuzima RBC.

Tom Close ni Umuhanzi nyarwanda mu njyana ya R&B watwaye ibihembo bitandukanye birimo no kuba n’ umuhanzi wa Mbere wegukanye irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.

Dr Muyombo Thomas yari umukozi mu kigo gishinzwe gutanga amaraso, Ishami rya Kigali (RCBT-Kigali) akabifatanya no kwandika ibitabo by’ abana no kuririmba.

Mu mpera z’ umwaka ushize , ubwo yasozaga amarushanwa ya ArtRwanda ubuhanzi,Umufasha wa Perezida : Jeannette Kagame yagaragaje Tom Close nk’ umuhanzi w’ intangarugero.

Yagize ati “ Mwumvise abatuganirije barimo ‘Dr Tom Close’ ; wubatse kandi neza, wize ubuganga, ariko ntibyamubuza no gukurikirana izindi mpano afite,”

Yakomeje agira ati “Ubumenyi yakuye mu ishuri bumufasha gutekereza byagutse, none ubu ibyo akora bimufitiye akamaro we n’umuryango we, ariko natwe twese tubibonamo inyungu ; ari abo aha akazi, ari abazasoma ibitabo yanditse, ndetse n’abazabicuruza,”

Tom Close afite imyaka 34 y’ amavuko kuko yavutse tariki 28 Ukwakira 1984. Ni umudogiteri w’ umwuga.

Itangazo ry’Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatatu tariki ya 03.04.2019


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA