AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rumaze gukoresha arenga miliyari 57Frw mu guhangana na coronavirus

U Rwanda rumaze gukoresha arenga miliyari 57Frw mu guhangana na coronavirus
20-07-2020 saa 13:47' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1009 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza ku rwego mpuzamahanga mu guhangana na coronavirus gusa agaragara ko ikiguzi kiri hejuru. Mugenzi we uyobora Minisiteri y’Ubucuruzi n’inganda Madamu Soraya Hakuziyaremye yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16%.

Babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru ku ishusho ya covid-19 kuri uyu wa 20 Nyakanga 2020.

Amezi ane arashize coronavirus igaragaye mu Rwanda kuko umurwayi wa mbere uyifite yabonetse mu Rwanda tariki 14 Werurwe. Kuva icyo gihe kugeza ubu u Rwanda rwakoze ibikorwa bitandukanye byo guhangana n’iki cyorezo kimaze kwica batanu mu Rwanda n’abarenga ibihumbi 600 ku Isi.

Mu bikorwa bikorwa harimo gupima, gushaka abahuye n’abanduye, no kwita ku bamaze kwandura.

Minisitiri Dr Ngamije Daniel

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije yabwiye abanyamakuru ati “Twari twakoze igenamigambi ry’amezi 6, miliyoni 73 z’amadorali, ubu hashize amezi 4 tumaze gukoresha miliyoni 60 z’amadorali (57 471 630 000Frw) birahenze nk’uko mwabivuze”.

Igihombo cyatewe na coronavirus

Icyorezo cya covid-19 mu Rwanda cyahagaritse ibikorwa bitandukanye birimo ubucuruzi n’inama mpuzamahanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Soraya Hakuziyaremye yavuze ko u Rwanda rutaramara kubarura neza igihombo rwatewe na covid-19 gusa avuga ko mu kwezi kwa 4,5, na 6 aribwo u Rwanda rwahuye n’igihombo cyane.

Tariki 21 Werurwe 2020, nibwo u Rwanda rwinjiye muri gahunda ya guma mu rugo yamaze iminsi 40 aho ibikorwa hafi ya byose byari byahagaze.

Abakora mu rwego rw’ubukerarugendo n’amahoteli bavuga ko mu kwezi 5 na 6 aribwo uru rwego rwinjiza amafaranga menshi.

Minisitiri Hakuziyaremye Soraya

Minisitiri Hakuziyaremye yagize ati “Ibyamaze kubarurwa ni uko twahombye miliyoni 48 z’amadorali yagombaga kuva mu bukerarugendo bushingiye ku nama”.

Yakomeje avuga ko ingaruka za coronavirus ku bukungu zamaze kumenyekana ari uko umusaruro w’ubuhinzi wagabanutseho 3%, ibyoherezwa mu mahanga byagabanutseho 16% kubera ko ingendo mpuzamahanga zakomwe mu nkokora na covid-19.

Ingamba :

Leta y’u Rwanda yashyizeho ikigega kigenewe kugoboka abo covid-19 yateje igihombo. Iki kigega kirimo miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda indi ngamba ni uko banki nkuru y’u Rwanda BNR yorohereje ibigo by’imari kubona amafaranga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA