AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

U Rwanda rwahagurukiye gukumira indwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye muri Uganda

U Rwanda rwahagurukiye gukumira indwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye muri Uganda
17-01-2017 saa 06:54' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 1232 | Ibitekerezo

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yafashe ingamba zo kuba ihagaritse inkonko n’andi matungo yo mu bwoko bw’ibiguruka ndetse n’ibiyakomokaho byose byaturukaga mu gihugu cya Uganda byinjizwa mu Rwanda, kubera indwara y’ibicurane by’ibiguruka yagaragaye muri iki gihugu.

Iyi Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yagaragaje ko iyi ndwara y’ibicurane by’ibiguruka yamaze kugaragara mu bice bya Entebbe na Masaka muri Uganda. Uretse mu gihugu cya Uganda, iyi ndwara yagaragaye cyane mu bihugu by’u Burayi nka Hongiriya, u Budage, u Bufaransa na Danemark n’ahandi hatandukanye.

Minisitere y’Ubuhinzi n’Ubworozi ibinyujije mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Mbere, yaboneyeho gusaba Abanyarwanda bose by’umwihariko abacuruzi b’inkoko, inzego z’ubuyobozi, iz’umutekano hagati mu gihugu no ku mipaka gukaza ingamba zo gukumira iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi irasaba aborozi gushyira imbaraga mu kurinda ubworozi bwabo no kudahuriza inkoko n’ibindi biguruka mu nzu imwe, kugira isuku ihagije mu mazu bororeramo, mu bakozi mu bikoresho, mu myambaro n’ibindi

Aborozi b’inkoko kandi barasabwa kuba maso no gukurikirana ibimenyetso n’imfu zidasanzwe byagaragara mu bworozi bwabo bagahita babimenyesha ako kanya ubuyobozi bwa RAB hakoreshejwe umurongo wa telefoni wa 0738503589 cyangwa kuri 0732022287.

Minisitiri anahamagarira buri mworozi kudahisha itungo rye cyangwa iry’undi rirwaye, kandi ko uwabirengaho yazabihanirwa n’amategeko.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA