Mukashyaka Beatha wavukiye mu karere ka Nyaruguru, umurenge wa Kibeho ubu atuye mu karere ka Bugesera yaganiriye na UKWEZI TV avuga ubuzima bubabaje yanyuze nyuma yo gupfusha ababyeyi muri Jenoside, kugeza abyaranye na musaza we babanaga mu nzu bakanararana ku gitanda nyuma yo kuzenguruka mu ngo zitandukanye babirukana.
Mukashyaka avuga ko Imana yamuhaye umwana mwiza w’umuhungu udafite ikibazo nubwo abantu bumvaga ko azabyara umwana utuzuye cyangwa agahitanwa n’inda kuko bumvaga ko ibyo yakoze ari amahano.
Uyu mugore avuga ko yasabye Imana imbabazi kuko yasomye bibiliya asanga ibyo yakoze ari icyaha ndetse yizera ko Imana yamubabariye.
Kugeza n’ubu nubwo we na musaza we Christian bafitanye umwana w’imyaka 5 barabana mu nzu ariko ngo ntabwo bakibana nk’umugore n’umugabo ahubwo baba nk’umusore na mushikiwe