AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Ubuhamya bw’indengakamere bw’ibyo Padiri Kayisabe Vedaste yahuye na byo muri Jenoside

Ubuhamya bw’indengakamere bw’ibyo Padiri Kayisabe Vedaste yahuye na byo muri Jenoside
12-04-2018 saa 08:45' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 23920 | Ibitekerezo

Ibyabereye kuri Paruwasi ya Mukarange muri Jenoside yakorewe Abatutsi ni amayobera, biragoye kumva uburyo abantu basaga 5000 bishwe umunsi umwe. Padiri Vedaste warokokeye kuri iyi Paruwasi avuga uburyo ku itariki ya 12 Mata 1994, igitero cyari kiyobowe na Gatete wari Burugumesitiri wa Komini Murambi cyaje kigatsemba iyi mbaga y’abantu bari bahungiye kuri iyi Kiliziya harimo na Padiri Munyaneza Bosco Interahamwe zicishije umuhoro zimukasemo ibice, gusa uyu yari umuhutu ariko yari yanze kwitandukanya n’abakirisitu be b’Abatutsi bahigwaga muri icyo gihe.

Padiri Kayisabe Vedaste avuka mu Murenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, kuri ubu ni umuyobozi wa Seminari nkuru ya Kabgayi. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uyu mupadiri yari umunyeshuli muri Semineri nkuru ariko yari mu biruhuko aho yabaga kuri Paruwasi ya Mukarange iri mu Kagari ka Nyagatovu, Umurenge wa Mukarange, Akarere ka Kayonza, ari naho yaje kurokokera ubu bwicanyi ndengakamere.

Ku itariki ya 12 Mata 1994, kuri iyi Paruwasi ya Mukarange hari hahungiye Abatutsi benshi cyane babarirwaga hejuru y’ibihumbi bitanu ari naho uyu Padiri Vedaste yari ari, gusa kuri iyi tariki aba bantu bose barishwe aho avuga ko kuva ku isaha ya saa kumi n’imwe zo mu rukerera kugeza saa cyenda z’igicamunsi aba bose bari bamaze gushira hasigaye abarimo guhumeka umwuka wa nyuma ari nabo uyu Padiri Vedaste yabarizwagamo. Gusa nabo ntibarengaga batanu uretse we n’undi mukecuru yibuka ndetse n’umugabo umwe wari ufite icumu icyo gihe ni bo yibuka babashije kurokokera kuri iyi Paruwasi.

Ubuhamya bw’ibyabaye kuri Padiri Vedaste muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bugaragaza inzira y’umusaraba yanyuzemo, aho avuga ko muri iki gihe cya Jenoside iyi Paruwasi yabarizwaga mu cyahoze ari Komini Muhazi ariko ikaba itari ifite Burugumesitiri ari nabyo byatumaga uwari Burugumesitiri wa Kayonza witwaga Senkware (Ushobora kuba yaragiye muri Tanzaniya akaza gupfirayo) yaragenaga uko abatutsi bicwa. Undi wazaga gutanga amabwiriza aho ndetse akanazana n’intwaro zo guha interahamwe ni Burugumesitiri wa Komini Murambi witwaga Gatete.

Padiri Kayisabe Vedaste ubu ni umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Kabgayi iri mu karere ka Muhanga

Mu buhamya bwa Padiri Vedaste yagize ati : “Ku itariki ya 12 nari muri abo bantu bateraga amabuye nyine turwana n’abari bafite ama gerenade n’imbunda, byageze mu masaha ya saa Tanu z’amanywa nibwo Gatete yaje azanye n’imodoka yuzuye intwaro n’izindi modoka zirimo interahamwe nyinshi ari nabwo yahise abahereza intwaro batangira kurasa, binjira mu kigo aho twari turi twese turi benshi cyane, ubwo rero njyewe bateye gerenade imfata ku kaguru ubu mfite Fragment (inkovu) ndazigendana, ubwo rero nkimara kumva ko nakomeretse mbonye urushonzi rw’amaraso rurimo gutemba nashatse uburyo nkururuka nza ahabaga abapadiri ninjira mu nzu. Icyo gihe nibwo nahise numva amasasu menshi babandi twari kumwe bose barabarasa, ni uko nibwo bamwe bahise baza birukira mu cyumba Padiri Bosco yari arimo afite ishapure arimo gusenga byamuyobeye, nuko Interahamwe ziza zibasanga zibwira Padiri ziti ‘Wowe va mu nzira abo dushaka ni Abatutsi’. Ni uko yanga kuva mu nzira arababwira ati sinshobora kwitandukanya n’intama zanjye, hanyuma ubwo bahise bamurasa isasu yinjira mu kindi cyumba hanyuma baramukurikira baramucoca n’imihoro bamucamo ibice byinshi”.

Padiri Vedatse akomeza avuga uburyo kuri iyo tariki Burugumesitiri Gatete yabonye abantu bose bamaze kwicwa, abona neza ko interahamwe zabishe bose ari imirambo iryamye hasi, yumva ko akazi ke akarangije niko guhita bafata amamodoka barongera baragenda, ubwo byari bimaze kugera nka saa cyenda z’igicamunsi.

Padiri Kayisabe Vedaste ati : “Ubwo nyine bimaze kugera mu masaha ya saa cyenda z’umugoroba abantu bose bamaze kubica, nibwo imodoka zongeye zipakira za nterahamwe barazijyana ariko hashize nk’isaha twumva amasasu arongeye aravuze bagaruka gushaka ahari abantu bagihumeka ,ni uko nanjye nahise nsohoka aho nari nihishe njya mu mirambo ndegura ndyamamo ariko nyuma haje kuza umuntu agenda areba niba harimo abakiri bazima araza aba angezeho yeguye abona negutse, yanjyana hirya akabona ngiyeyo, ni uko arampondagura gusa sinabashaga kuvuza induru kuko numvaga yahita anyica, ageze aho abona ntagihumeka arangije arandeka aragenda. Ubwo nyuma haje kugaruka abandi batatu harimo n’undi twiganye kuko na we yari mu bicaga, ni uko aravuga ati “Yoo bamwishe nawe !!!”, arangije afata akantu k’akenda anshyiraho, nka byabindi ngo aho umugabo aguye undi arenzaho utwatsi”

Padiri Kayisabe Vedastea akomeza asobanura uko yaje kuva aho bikaza kumuhesha kurokoka. Agira ati : “Uko naje rero kuva aho ngaho, hari undi mukecuru wari hirya yanjye ariko na we batamwishe agihumeka, ni uko araza arandeba aramfata amanura hepfo mu ishyamba ariko ubwo tukigera mu ishyamba hirya hahise haturuka imodoka y’abajandarume, ni uko ahita anshyira mu muringoti hanyuma na we arihish, bamaze kugenda turongera turamanuka tujya kwihisha hepfo mu rutoki rwari ruhari ari bwo nahise mbona undi mukecuru na we wari warokotse hanyuma anjyana iwe ampisha mu nzu ari naho Inkotanyi zaje kudusanga ku itariki ya 17. Twabanje kuzisaba Imbabazi tugirango baje kutwica, hanyuma baratubwira bati nimuhumure ntabwo tuje kubica ahubwo tuje kubakiz, ni uko bankorera akantu kameze nka burankari banshyira mu modoka banjyana ku muhanda bahita banjyana mu bitaro bya Gahini ndagenda marayo ukwezi barankoreye akagare nagendagamo, nyuma nibwo naje gukira neza nsubira muri Semineri mu mwaka w’1998 mpabwa ubupadiri none kuri ubu ndakomeye nk’uko mumbona turimo kuvugana”

Padiri Vedaste avuga kandi ko mu muryango we bari abantu 8 harimo ababyeyi be babiri ndetse n’abana yavukanaga na bo, gusa Jenoside yaje guhitana ababyeyi be ndetse na barumuna be babiri kuri ubu bakaba basigaye ari bane. Ikindi cy’ingenzi uyu Padiri avuga afite ku mutima ni urugero yahawe na Padiri Bosco wemeye kwitanga akanga kwitandukanya n’abakirisitu, akavuga ko yamubereye intangarugero akaba ari na we watumye agira umuhate wo gukomeza inzira yo kwiha Imana kugirango na we azamere nk’uyu mupadiri Munyaneza Bosco washyizwe no mu barinzi b’igihango mu Murenge wa Mukarange.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA