Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ukwezi.com bwiseguye ku witwa Barbara ukora muri Bralirwa, kubera igitekerezo (comment) cyatanzwe n’uwiyise Muzungu Lambert (Ntitwahamya niba ari yo mazina ye nyayo) wamushinjaga ruswa akanamwita ibandi kandi ubusanzwe tudashyigikira abatanga ibitekerezo (comments) batukana cyangwa bibasira abandi babashinja ibyo batagaragariza gihamya.
Uyu Muzungu Lambert yari yavuze ngo ruswa iravuza ubuhuha muri Bralirwa kandi ngo nta frigo wabona udatanze ruswa, ndetse ngo nta kazi wabona udahaye ruswa Barbara, agerekaho no kumwita ko ari ibandi rikuru. Ibi rero twe nk’Ikinyamakuru Ukwezi.com twitandukanyije n’uwabimuvuzeho kuko bitajyanye n’umurongo w’amakuru dutangaza, kandi turisegura kuri nyirubwite iki gitekerezo gisebanya cyangirije isura, tunasaba ababa baragisomye kutagiha agaciro kuko bigaragara ko uwagitanze yaba yari agamije kumuharabika.