Mu gihe hirya no hino mu Rwanda abaturage bose basabwa kwambara udupfukamunwa hirindwa ikwirakwizwa ry’icyorezo cya Coronavirus, mu mujyi wa Kigali hakomeje kuboneka abatwambara bashaka gutebya, kurimba cyangwa kwamamaza ibyo bakora, kimwe no kugaragaza andi marangamutima yabo.
Abantu babona abambaye utu dupfukamunwa, batangiye kudutangaho ibitekerezo bitandukanye bamwe bibaza niba abambara utiriho ibyo birango bambara utwujuje ubuziranenge.
Sunday Justin, ni umuyobozi w’ikimpanyi Igitenge Fashion House iri mu zahawe uburenganzira bwo gukora udupfukamunwa. Twagiranye ikiganiro mu buryo bw’amashusho, atwereka tumwe mu dupfukamunwa twakoreshejwe n’abantu batandukanye bandikishijeho ibyo bashaka.
Justin yadutangarije ko ibi bitabuza kuba twujuje ubuziranenge, cyane ko badukora bagendeye ku mabwiriza bahawe n’ikigo cy’ubuziranenge. Yadusobanuriye uburyo dukorwa, uko abatwifuza batubona n’ibindi bitandukanye ndetse anatanga numero abifuza gukoresha utwo bifuza banyuraho ari yo 0785526595.
REBA VIDEO IBYO YADUTANGARIJE BYOSE HANO :