Gihamya yizewe kugira ngo wemeze ko wasamye ni ukwipimisha inda. Gusa nubwo bimeze hari ibimenyetso buri wese akwiye kumenya biba ku mugore ugisama ku buryo akibibona agomba guhita atangira gukeka ko yasamye. Ibyo bimenyetso ni ibihe ? Biterwa n’iki ? Ibi bibazo nibyo iyi nkuru igiye gusubiza.
Ikimenyetso cya mbere ni ukubura imihango :
Iyo uri mu myaka yo kujya mu mihango, ukabona itariki wagombaga kuzayigiramo irenzeho icyumweru bishobora kuba ari ikimenyetso cy’uko wasamye, gusa iki kimenyetso gishobora kugushuka iyo usanzwe ugira ukwezi guhindagurika. Impamvu umuntu wasamye avura imihango ni uko umurerantanga w’umugore ‘ovaire’ utongera kurekura intanga iyo habayeho guhura kw’intanga ngore n’intanga ngabo.
Ikimenyetso cya kabiri ni kubyimba amabere :
Umugore wasabye abyimba amabere. Ibi biterwa n’impinduka z’imisemburo iba mu mubiri w’umugore iyo intanga ngabo hamaze guhura n’inganga ngore.
Ikimenyetso cya gatau ni isesemi
Isesemi ya mu gitondo, iherekejwe no kugarura cyangwa kutagarura ni ikimenyetso cy’uko wasamye. Iki kimenyetso kigaragara ku bagore batwite 50% nk’uko bitangazwa n’urubuga americanwoman.org. Mu cyongereza bayita indwara ya mugitondo ‘Morning sickness’. Iyi sesemi ishobora no kuza isaha iyo ariyo yose ku mwanywa cyangwa nijoro. Bitangira nyuma y’ukwezi usamye. Inzobere mu bijyanye n’ubuzima n’ubuvuzi zivuga ko impamvu umugore utwite agira isesemi ari ukubera imisemburo iba yabaye myinshi mu mubiri we.
Kwihagarika kenshi
Urubuga Kidpost rutangaza ko impamvu umugore utwite yihagarika kenshi ari uko iyo umugore atwite mu mubiri we ingano y’amaraso yiyongera. Impyiko nirwo rugingo rwo mu mubiri w’umuntu rushinzwe kuyungurura amaraso rugakuramo imyanda igasohokera mu nkari. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugore atwite amaraso ye yiyongera ku kigero kiri hagati ya 30 na 60%. Ibi ngo bituma inkari umubiri we ukora ziyongeraho 25% aribyo bituma inshuro yihagarikaga ziyongera.
Iki kimenyetso gitangira inda igize ibyumwru 9 kigarahagarara inda igize ibyumweru 16, ni ukuvuga amezi 6.
Umunaniro ukabije
Urubuga kidshealth.org rutangaza ko impamvu umugore utwite agira umunaniro mwinshi ari uko umubiri we uba uri gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo ubashe gutunga abantu babiri. Umugore n’umwana atwite.
Guhurwa
Abagore batwite umubiri wabo ubategeka kurya indyo runaka bakazinuka indyo zimwe na zimwe. Abaganga barimo na Dr. David Hill bavuga ko iki kibazo nacyo giterwa n’ uko imisemburo yo mu mubiri w’umugore iba yahindutse.
Mu bindi bimenyetso biranga umugore utwite harimo : Kumva atishimye, guhinduka kw’uruhu rwe no kuzana ibiheri, kwituma ibikomeye.