AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uko umuryango SAID wagobotse abafite ubumuga ubasanze mu buzima bw’ishavu n’agahinda

Uko umuryango SAID wagobotse abafite ubumuga ubasanze mu buzima bw’ishavu n’agahinda
24-12-2019 saa 06:30' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 8610 | Ibitekerezo

Umuryango SAID ukora ubuvugizi ku bafite ubumuga ukananabashakira ibyangombwa by’ibanze mu buzima bwabo, umaze guhindura ubuzima bwa bamwe mu bafite ubumuga haba mu kubafasha kwiteza imbere no gutuma barushaho kumva ko ari abantu nk’abandi badakwiye kwiheba no guheranwa n’agahinda.

Uyu muryango ukorera mu mujyi wa Kigali mu karere ka Kicukiro, washinzwe muri 2014 ushinzwe n’abafite ubumuga ugamije gukorera ubuvugizi bagenzi babo no gufasha by’umwihariko abana bafite ubumuga bwo mu mutwe n’ubw’ingingo zitandukanye. Uyu muryango wagiye uhindura ubuzima bwa benshi nk’uko babishimangiye mu kiganiro cy’amajwi n’amashusho twagiranye.

Abanyamuryango basangiye bishimira ko hari ibyo bagezeho bafatanyije n’uyu muryango

Mu byo bamwe muri bo bafashijwe harimo kubona igishoro gituma babasha kwikorera ubucuruzi buciriritse bakabasha kwiteza imbere no kwita ku miryango yabo. Bamwe mu bagore twaganiriye bahamya ko hari abagabo bata abo bashakanye kubera ubumuga bwabo cyangwa bw’abana babyaranye, ubuzima bukarushaho kubasharirira.

REBA VIDEO Y’UKO BABISOBANURA N’UKO BYARI BYIFASHE MURI IBI BIRIRI HANO :

Umuryango SAID wagiye usanga abababaye kurusha abandi ukabakorera ubuvugizi ngo haboneke ubufasha bwatuma ubuzima bw’abafite ubumuga buhinduka, ngo wahinduye ubuzima bwabo kandi umaze kubageza ku rwego rushimishije.

Kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2019, uyu muryango wasangiye n’abanyamuryango bawo ndetse bamwe mu bafite ubumuga cyangwa ababyeyi b’abana bafite ubumuga batishoboye bagenerwa ibiribwa n’izindi nkunga zizabafasha kwishimira iminsi mikuru isoza umwaka.

Ibi ni bimwe mu biribwa byahawe ababyeyi bafite ubumuga ngo bategurire abana babo indyo yuzuye

Umuyobozi mukuru w’uyu muryango wahaye abanyamuryango icyizere cy’ubuzima

Byari ibyishimo n’umunezero mu banyamuryango ba SAID


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA