Umusaza Bushagarira Theoneste wabyaranye n’abagore 12 akaba afitanye na bo abana 18, ntakozwa ibyo guha umunani bamwe muri aba bana kuko ngo nta n’umwe yabyaranye na we barashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko ahubwo ngo bagiye basambana. Gusa anavuga ko uretse kuba adashaka kubaha umunani, na we ubwe atifashije ahubwo afashwa na Leta ndetse anatangirwa ubwisungane mu kwivuza kuko anafite ubumuga, akavuga ko n’aba bana bafite Perezida Kagame uzabafasha kubaho nk’uko na we amufasha.
Uyu Bushagarira Theoneste atuye mu murenge wa Gahini mu karere ka Kayonza, muri uyu murenge akaba azwi cyane nk’umugabo wabyaranye n’abagore benshi kandi akabyarana nabo abana bagera kuri 18 mu gihe bigaragara ko na we ubwe nta mikoro ahagije afite.
Abana b’uyu Bushagarira Theoneste babwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko babayeho mu buzima bubi cyane, ndetse ko kugeza ubu ntaho kuba bafite nta n’ikibatunga babasha kubona, ibintu bagaragaza ko bishobora kubatera gusubira kubaho mu buzima bwo ku muhanda kandi bari abanyeshuri ndetse bamwe muri bo bari hafi kurangiza amashuri yisumbuye.
Bushagarira yemera ko yabyaye abana 18 ku bagore 12 bagiye basambana
Ruhuzandekwe Jean d’Amour uri mu kigero cy’imyaka 16, ni umwe muri aba bana bagera kuri 18 bavuka kuri uyu Bushagarira Theoneste. Uyu muhungu avuga ko kuri ubu we na barumuna be babiri birukanywe mu miryango babagamo, nta byo kurya ndetse na Se ubabyara akaba yarabimye umugabane, n’agasambu gato yari yarabahaye kuri ubu akaba yarakabambuye bakaba nta cyizere cyo kubaho bagifite
Ruhuzandekwe ati “Ikibazo dufite ntaho kuba kuko aho twari turi batwirukanye twagarutse kuri papa dusanga aho yari yaraduhaye ho kuzadutunga yarahatanze kandi mu buryo budasobanutse kuko aha hantu twahaburaniye inshuro nyinshi tuhatsindira mu buyobozi none dore ubu barongeye bahatwambuye, twagerageje no kubibwira Oswald (Gitifu w’Umurenge wa Gahini) ariko nawe nta kintu atumarira kandi mu by’ukuri ntaho kuba dufite n’ibyo kurya ni ikibazo ubu tugiye kuba abana bo ku mihanda”
Nkurikiyinka Robert ni mukuru w’uyu Ruhuzandekwe, bakaba bavukana kuri se na nyina. We mu magambo ye yagize ati : “Twagerageje kujya kwa mama aratwirukana ngo dusange papa none nawe twamugeze imbere araduhinda kandi ni umuntu utunzwe no kunywa inzoga gusa nta kindi ajya akora, none ahantu hacu yahahaye umuyobozi w’Umurenge ngo ahakodeshe none twagiye kuregera Umuyobozi w’Umurenge aratubwira ngo yahamagaye mama ngo aze babikemure aranga hanyuma twifuza ko mwatuvuganira uburenganzira bw’umwana imbere y’umubyeyi ntabwo bukwiye guhagarara”
Iki kibazo cy’aba bana giteye inkeke cyane ko bose bavuga ko bari bakiri mu mashuri, bakaba bavuga ko ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini bushoborra kuba ari bwo bugira uruhare mu kudahinduka k’uyu mubyeyi wabo, cyane ko kuri ubu bumwe mu butaka aba bana bambuwe bwakodeshejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’uyu murenge wa Gahini.
Uyu Bashagarira impamvu nyamukuru atanga ituma adatanga umunani kuri aba bana, ngo ni uko nyina batigeze basezerana mu buryo bwemewe n’amategeko, ikindi kandi ngo na we ubwe nta kuntu abayeho ndetse na nyina w’aba bana akaba yarabyaranye na murumuna w’uyu Bashagarira ndetse akaza kongera akabyarana n’undi mugabo babana kuri ubu.
Busagarira ati “Ubu butaka njyewe nabuguze muri 1996 nari nkiri umusore hanyuma aba bana nemera ko ari njye wababyaye ariko nyina twasambaniye iwabo i Byumba ndi umusirikare, bigeze muri 2000 mugejeje mu rugo abyarana na murumuna wanjye arongera abyarana n’umuturanyi njyewe anca amazi”
Bushagarira akomeza agira ati “Ubu butaka bavuga nari nabubahaye kuko ndi umurwayi kandi ngeze mu zabukuru ngo babuntungishe rwose ntabwo nigeze mbaha burundu, ahubwo nabubahaye ngo bantunge ikindi nanjye sinifashije mpabwa mituweri na Leta y’u Rwanda nabo bafite Perezida Kagame kandi bafite n’u Rwanda bafashwe nk’uko nanjye bigenda”
Twashatse kumenya icyo Ubuyobozi bw’Umurenge wa Gahini uyu mugabo abarizwamo buvuga kuri iki kibazo cyane ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ashyirwa mu majwi n’aba bana ku kuba yihishe inyuma y’iri semberezwa ryabo, gusa ku murongo wa Telefone twagerageje kuvugisha uyu munyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge ntiyabasha kutwitaba mu nshuro zose twabigerageje.