Dr Clet Niyikiza, umunyarwanda uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hamwe n’itsinda rye rikora ibijyanye n’ubuvuzi ryitwa LEAF ( Lifting and Empowering All Families) Pharmaceuticals LLC, begukanye igihembo cy’abantu bahanze udushya kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu bijyanye n’ubuzima (Health Care Innovator Award), by’umwihariko we akaba yaragaragaje uburyo bushya bwakoreshwa mu kurwanya Kanseri.
Iki gihembo gitangwa na "Philadelphia Business Journal", gihabwa abantu n’ibigo bagaragaza udushya n’ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi. Dr Niyikiza washinze L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC, guhera muri 2015 ni umwe mu bagize ihuriro rya George Bush wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, rigamije gukora ubushakashatsi ku bijyanye n’uburyo bwo kuvura kanseri no kuyirinda.
Kompanyi ya L.E.A.F. Pharmaceuticals LLC y’uyu munyarwanda Dr Niyikiza, ikora imiti yifashishwa mu kuvura indwara zitandukanye, by’umwihariko ifasha abantu kurwanya uburwayi bwa kanseri. Iherereye muri Leta ya Pennsylvania muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Dr Niyikiza ni umugabo wubatse unafite abana batatu, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Indiana muri Amerika, ndetse ubu akaba ari umwe mu bagize Inama ngishwanama ya Perezidansi y’u Rwanda. Ni umwe kandi mu bagize umuryango w’Abanyamerika ushinzwe gukora ubushakashatsi kuri kanseri.