AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umukobwa w’umu DASSO akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu musarani

Umukobwa w’umu DASSO akurikiranyweho kubyara umwana akamuta mu musarani
30-11-2016 saa 16:10' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 11140 | Ibitekerezo

Kuri uyu wa Kabiri tariki 29 Ugushyingo 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangiye gukurikirana umukobwa ukora mu rwego rushinzwe umutekano muri aka karere ruzwi nka DASSO, ukurikiranyweho kubyara umwana agahita amuta mu musarani.

CIP André Hakizimana, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko uyu mukobwa w’umu DASSO yitwa Uwamahoro Aline, akaba akorera mu murenge wa Musha muri aka karere ka Gisagara.

CIP André Hakizimana, asobanura ibi yagize ati : "Byabaye mu ijoro ry’ejo muri Gisagara mu murenge wa Musha, ni umukobwa w’umu DASSO ukekwaho kuba yarakuyemo inda umwana akamujugunya mu musarani wo ku murenge wa Musha. Abantu bagiyemo babona ibintu bidasanzwe babimenyesha inzego z’umutekano, zihageze zisanga koko hari umuntu wakuyemo inda, bajya no mu musarane ako kana bagakuramo ariko urumva kari kamaze gupfa."

Uyu mukobwa w’umu DASSO, Uwamahoro Aline, niwe wahise akekwaho kuba ari we wakuyemo inda cyangwa akaba yarabyaye umwana akamuta mu musarani ari muzima kuko hataramenyekana uko byaba byarakozwe. Yatawe muri yombi ariko ntiyahise afungwa kuko atari ameze neza, ahubwo arimo kuvurirwa mu bitaro bya Kibirizi mu gihe umwana wakuwe mu musarani yapfuye we arimo gupimwa n’abaganga mu bitaro bya Kabutare.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA