AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umuntu ashobora kubana na virusi itera SIDA ariko akarinda apfa atayirwaye- Umuyobozi muri RBC

Umuntu ashobora kubana na virusi itera SIDA ariko akarinda apfa atayirwaye- Umuyobozi muri RBC
23-09-2021 saa 14:58' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2763 | Ibitekerezo

Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) ushinzwe ubukangurambaga bwo kurwanya SIDA, Dr. Nyirinkindi Aimé Ernest avuga ko kuba umuntu yagira Virusi Itera SIDA mu mubiri we bitavuze kuyirwara ati “Umuntu ashobora kubana na Virusi itera SIDA ariko akazarinda apfa atarwaye SIDA.”

Yabivugiye mu mahugurwa yateguwe ku bufatanye na RB n’Ishyirahamwe ABASIRWA ry’abanyamakuru barwanya SIDA.

Ubwo yabasobanuriraga ku kuba umuntu yabana na SIDA ndetse no kuyirwara, yavuze ko ibi bitandukanye cyane kuko kuba umuntu yaba afite ubwandu bwa SIDA bitandukanye no kuyirwara.

Ati “Umuntu ashobora kubana na virusi itera SIDA ariko akarinda apfa atarwaye SIDA. VIH ni virusi itera Sida umuntu ashobora kubana nayo mu buryo butagaragara, naho SIDA yo ni uruhurirane, ibimenyetso by’indwara byaturutse ku gucika intege z’ubwirinzi bw’umubiri.”

Yanagarutse kuri gahunda yo gutanga imiti igabanya ubukana aho yavuze ko igira uruhare rukomeye mu kuba uyifata neza agira ubudahangarwa bwo kutanduza abandi.

Abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe rirwanya SIDA bibukijwe ko bafite uruhare rukomeye mu rugamba rwo gukomeza guhashya icyorezo cya SIDA.

Perezida wa ABASIRWA Ndamage Frank yagize ati “Icyorezo cya SIDA kirahari, Leta y’u Rwanda yorohereje abarwayi kubona imiti igabanya ubukana. Abanyamakuru mufite inshingano yo kubwira abaturarwanda, by’umwihariko abatarandura kwitwararika kuko icyo cyorezo kiracyakomeye.”

Isi yihaye intego ko muri 2030 SIDA itabaza ikiri mu byorezo bibangamiye Isi.

Hari intego kandi yiswe 90-90-90 yavugaga ko umwaka wa 2020 uzarangira nibura abantu 90% y’abazaba bazi uko bahagaze, 90% y’abazasanga baranduye bakaba bafata imiti, nanone 90% y’abo bazaba bari ku miti, bakazaba bafite ubudahangarwa bw’umubiri ku buryo batakwanduza abo baryamanye na bo.

Ubushakashatsi bwagiye hanze muri 2019, bugaragaza ko kuri iyi nteko u Rwanda rumaze kugeraho kuri 84–98–90.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA