AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyamakuru Eminente yemerewe n’Urukiko ko yafungurwa

Umunyamakuru Eminente yemerewe n’Urukiko ko yafungurwa
22-02-2018 saa 17:32' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7400 | Ibitekerezo

Mugabushaka Jeanne de Chantal, wamamaye mu Rwanda nk’umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, yarekuwe n’Urukiko kuri uyu wa Kane nyuma y’uko mu minsi yashize yari arembeye bikomeye mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK), ndetse akaba yarakomeje kwibasirwa n’uburwayi mu gihe yari amaze umwaka afungiwe muri gereza y’abagore ya Nyarugenge izwi nka 1930 ari nako yivuza.

Urukiko rw’Ibanze rwa Rusororo, kuri uyu wa Kane rwafashe icyemezo cy’uko Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente, yaba afunguwe kugirango abanze yivuze. Urukiko rwavuze ko afungurwa kubera impamvu zo kurengera ubuzima bwe, ariko bidakuyeho ko azakomeza gukurikiranwa.

Eminente wamenyekanye nk’umunyamakuru wa Contact FM, Isango Star, Radio 10 n’izindi, yatawe muri yombi tariki 28 Ugushyingo 2016, aburanishwa ku byaha yari akurikiranyweho. Mu rubanza rwe, hagitangira iby’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yakunze kuvuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bukomeye, agasaba ko yaburana adafunzwe kugirango abone uko yivuza ariko ubushinjacyaha bwagiye buvuga ko ibyo bidafite ishingiro kuko Leta ivuza imfungwa n’abagororwa.

Eminente mu minsi ishize yari arembeye muri CHUK ndetse yarabazwe

Kuwa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2017 nibwo Urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, rwakatiye Mugabushaka Jeanne de Chantal hamwe n’umuvugabutumwa Apotre Bizimana Ibrahim, aba bombi bakatirwa ko bagomba gufungwa imyaka itatu n’amezi abiri no gutanga ihazabu ya miliyoni eshatu z’amafaranga y’u Rwanda, nyuma yo kubahamya icyaha cy’ubwambuzi bushukana. Aba bombi ariko bahise bajurira, bakaba bagitegereje icyemezo ntakuka cy’urukiko.

Uyu munyamakuru, mu minsi ishize yajyanywe mu bitaro bya CHUK igitaraganya tariki 27 Ugushyingo 2017, bukeye bwaho yarabazwe kubera ikibazo cya kanseri (cancer) afite ku kuguru kw’ibumoso. Ubusanzwe mbere y’uko afungwa yarwaraga cancer ku maguru yombi ku gice cyo hasi, nyuma haziyemo na diyabeti. Atarafungwa yajyaga ajya kwivuriza muri Amerika mu mujyi wa Boston nk’uko abo mu muryango we babitangarije Ikinyamakuru Ukwezi.com mu kwezi k’Ugushyingo 2017.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA