Jean Yves Ishimwe, umunyarwanda wigaga muri Kaminuza ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yapfuye kuwa Gatandatu tariki 17 Kamena 2017 mu masaha ya ninjoro, nyuma y’uko arohamye mu kiyaga, akajyanwa mu bitaro byitwa Schneck Medical Center aho yageze nyuma y’akanya gato bikemezwa n’abaganga ko yapfuye.
Ikinyamakuru Times Mail kivuga ko Ishimwe Jean Yves w’imyaka 23 y’amavuko, yapfuye kuwa Gatandatu ahagana saa tatu z’ijoro n’iminota 10, kuko ayo masaha ari bwo byamenyekanye ko yari amaze umwanya munini yarohamye mu mazi, agakurwamo ajyanwa kwa muganga ariko yagerayo bigahita byemezwa ko yapfuye.
Abari bari aho ibi byabereye, babwiye Polisi yo mu gace byabereyemo ko Ishimwe Jean Yves yatemberaga mu kigaya agenda ku migozi yabugenewe batemberaho mu mazi, nyuma akaza kwibira ntiyongere kugaruka, abantu benshi bakaba baragerageje kumurohora ndetse yagera imusozi bakagerageza kumukorera ubutabazi bw’ibanze ariko ntibigire icyo bitanga.
Jean Yves Ishimwe yari umusore ukiri muto
Umunyarwanda uziranye na Jean Yves Ishimwe, yabwiye ikinyamakuru Ukwezi.com ko biganye mu mashuri makuru mu Iseminari yo ku Karubanda izwi nka Petit Seminaire Virgo Fidelis, n’ubusanzwe akaba yakomokaga mu majyepfo y’u Rwanda.