Umunyemari Makuza Bertin uzwi cyane ku bw’ibikorwa by’ubucuruzi bikomeye birimo uruganda rwa matola ruzwi nka Rwanda Foam ndetse akaba azwi cyane kubera umuturirwa uri mu mujyi rwagati hafi y’ahahoze iposita, yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu rishyira kuwa Kane.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru Ukwezi.com, ashimangira ko Makuza yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal biherereye ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali, aho yari amaze amasaha macye agiye kuvurizwa nyuma yo kumva atameze neza.
Yari amaze iminsi ajya mu mirimo ye isanzwe ya buri munsi, ndetse no kuri uyu wa Gatatu nta kibazo cy’uburwayi bukomeye bizwi ko yari afite kuko yabyutse agiye mu kazi nyuma yakumva atameze neza akajya kwa muganga.
Kimwe mu bikorwa bikomeye yari azwiho, ni inyubako igezweho yubatse mu mujyi wa Kigali. Inyubako M. Peace Plaza y’uyu munyemari Makuza Bertin yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni 40 z’amadolari, ubu uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda akabakaba 33.000.000.000. Kugirango ayubake, Makuza yatanze miliyoni 20 z’amadolari, anifashisha n’inguzanyo yahawe na IFC ndetse na GT Bank.
Makuza Bertin na Perezida Paul Kagame mu gutaha ku mugaragaro inyubako M. Peace Plaza
Iyi nyubako yubatse kuri meterokare ibihumbi 42, ikagira inyubako zigerekeranye 15 zirimo ibiro n’inzu 20 zo guturamo. Iyo nyubako yatashywe ku mugaragaro na Perezida Paul Kagame tariki 10 Kanama 2015.
Ikindi umunyemari Makuza azwiho, ni uruganda rwamamaye mu gukora matola ruzwi nka Rwanda Faom, uru rukaba rumaze imyaka isaga 30 rukora.
Makuza Bertin niwe nyiri uruganda rwa matola ruzwi nka Rwanda Foam