AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Umunyemari Nkubiri Alfred arwariye muri CHUK

Umunyemari Nkubiri Alfred arwariye muri CHUK
3-11-2020 saa 09:58' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 3270 | Ibitekerezo

Urwego rw’Igihugu rw’Imfungwa n’Abagororwa, RCS, rwatangaje ko Umunyemari Nkubiri Alfred ufunzwe arwariye mu Bitaro bya CHUK, atitabye Imana nk’uko hari amakuru y’ibihuha yakwirakwijwe avuga ko yitabye Imana.

Nkubiri yajyanywe mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, kuri uyu wa Mbere kugira ngo yitabweho byisumbuyeho.

Kuva yatangira kuburana, yakunze gusaba urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze kuko arwaye umuvuduko w’amaraso na diabète.

Nkubili ari muri ba rwiyemezamirimo 12, barimo icyenda bafunzwe bakurikiranyweho kunyereza miliyari zisaga 9 Frw muri gahunda yo kugeza ifumbire ku bahinzi, baregwa ko zitakoreshejwe uko bikwiye n’amafaranga yazo ntagaruzwe.

Abunganizi ba Nkubili baheruka kugaragariza urukiko ko umukiliya wabo akwiye gukurikiranwa adafunzwe, kuko iperereza ryakozwe kandi n’urubanza rugiye kuburanwa mu mizi bigakubitana n’uko uwo bunganira afite uburwayi.

Byongeye, Nkubili w’imyaka 69 yagaragaje abantu bane b’inyangamugayo bamwishingira n’umutungo wa miliyari zirenga 7 Frw nk’ingwate.

Ubushinjacyaha bwo bwavuze ko Nkubili arekuwe yakotsa igitutu abatangabuhamya, akaba yanasibanganya ibimenyetso. Indi ngingo bwashingiyeho busaba ko Nkubili akomeza gufungwa ni uko bukemanga ingwate yatanze ngo arekurwe.

Akigezwayo, hakwiriye amakuru y’uko arembye, ndetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri mu itangazamakuru hatangiye gucicikana amakuru y’uko yashizemo umwuka.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Amagereza, SSP Gakwaya Uwer Pelly, yabwiye itangazamakuru ko Nkubiri ari muzima, ndetse ko ari kwitabwaho n’abaganga muri CHUK.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA