Umuhungu w’umunyamabanga mukuru muri ambasade y’u Rwanda mu Burusiya kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Gicurasi 2019 yahanutse muri etage ya 21 y’inzu i Moscow yitura hasi arapfa.
Ikinyamakuru cyigenga Vechernyaya Moskva kivuga ko ambasaderi w’u Rwanda i Moscow yemeje aya makuru ko uyu muhungu wari utarageza ku myaka 20 yahanutse muri iyi nyubako yabanagamo na se.
Uyu musore wari utarageza imyaka 20 yigaga mu ishuri ryisumbuye, ikinyamakuru Life shot kivuga ko abaganga bari baramusanganye indwara yo mu mutwe ya ’bipolar disorder’.
Icyo kinyamakuru kivuga kandi ko na mbere y’urupfu rwe yari yarabanje kubwira abaganga n’abarimu be iby’ubu burwayi bwe.
Umwe mu badipolomate b’u Rwanda muri ambasade y’u Rwanda i Moscow yabwiye BBC ko ubu bari kwitegura gucyura umurambo w’uyu musore ngo ushyingurwe mu Rwanda.