Ngendahimana Augustin wari umunyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda i Huye mu Ntara y’Amajyepfo, yapfuye mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 14 Gicurasi 2017, nyuma y’uko we na bagenzi be bari bajyanywe mu bitaro bya Kaminuza baguwe nabi n’ibiryo bari bariye muri resitora ya Kaminuza.
Dr Sendegeya Augustin uyobora ibitaro bya Kaminuza bya Butare bizwi nka CHUB, yemeje iby’aya makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Ukwezi.com, avuga ko Ngendahimana Augustin yapfuye mu masaha ya saa yine z’ijoro nyuma y’iminsi yari amaze akurikiranwa n’abaganga.
Uyu muyobozi w’ibitaro avuga ko uyu munyeshuri wapfuye we yari anafite uburwayi bwa malariya, akaba yahitanywe n’uruhurirane rwayo n’ibindi bibazo yari yatewe n’ibiryo yariye muri resitora ya Kaminuza y’u Rwanda kimwe na bagenzi be barenga 12 bari bamaze iminsi bakurikiranwa n’abaganga.
Uyu ni we Ngendahimana Augustin wapfuye
Dr Sendegeya Augustin yabwiye Ikinyamakuru Ukwezi.com ko abanyeshuri basaga 12 baheruka kujyanwa mu bitaro ayobora tariki 10 Gicurasi 2017 ubwo bari baguwe nabi n’ibiryo bari bariye muri resitora ya Kaminuza, hafi ya bose bamaze gutaha kuko bitaweho n’abaganga bagahita boroherwa.
Avuga ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko ibimenyetso by’umuriro mwinshi, gucibwamo no kuruka aba banyeshuri bagaragazaga, byari byatewe no kurya ibiryo birimo umwanda, kuko nta kindi kintu kidasanzwe basanze mu mubiri wabo. Hagati aho Polisi y’u Rwanda yari yataye muri yombi bamwe mu bakozi ba resitora ya Kaminuza kugirango hakorwe iperereza kuri icyo kibazo.