Padiri Habimana Ladislas wabaga muri Diyoseze ya Butare mu Karere ka Huye na we yishwe na COVID-19 nyuma ya Padiri Hermenégilde Twagirumukiza na we wahitanywe n’iki cyorezo.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021 ni bwo hasohotse itangazo ribika Padidi Habimana ryatangajwe n’Umushumba wa Diyoseze ya Butare, Philippe Rukamba.
Nyakwigendera Padidi Habimana Ladislas wari wari ufite imyaka 78 yari asanzwe aba mu rugo rwa Musenyeri wa Diyoseze ya Butare.
Yagiye akora imirimo itandukanye yiganjemo ifitanye isano n’uburezi bwo muri Kiliziya Gatulika.
Mu 1980 yabaye Umuyobozi w’Ishuri ryitiriwe Kristu Umwami (Collège Christ Roi) ry’i Nyanza ndetse akaba yaranayoboye seminari nkuru y’i Rutongo.
Padidi Habimana Ladislas yanabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w’Inama Nkuru y’Abepisikopi mu Rwanda.
Padiri Habimana Ladislas apfuye nyuma y’ibyumweru bibiri gusa hapfuye undi mupadiri ari we Padiri Hermenégilde Twagirumukiza na we wahitanywe n’iki cyorezo na we wishwe na COVID-19.
Aba uko ari babiri bombi babaga muri Diyoseze ya Butare.
Kiliziya Gatulika mu Rwanda ikomeje kubura abashumba babiri kubera iki cyorezo cya COVID-19 dore ko uretse aba, muri uku kwezi cyanahitanye Padiri Ubald Rugirangonga wapfiriye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari amaze iminsi arwariye.
UKWEZI.RW