AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Uruganda rw’urwagwa rwageneye uturere tune tw’ Amajyepfo toni 6 z’ibiribwa byo guha abo coronavirus yabujije gupagasa

Uruganda rw’urwagwa rwageneye uturere tune tw’ Amajyepfo toni 6 z’ibiribwa byo guha abo coronavirus yabujije gupagasa
8-04-2020 saa 18:43' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1541 | Ibitekerezo

Uturere tune two mu Ntara y’ Amagepfo : Gisagara, Huye, Nyamagabe na Nyaruguru, uruganda rwa Gisagara AgriBusiness Industries (GABI) rwaduhaye ibiribwa byo guha abaturage bari batunzwe no gupagasa.

Ni muri gahunda imaze iminsi ibera mu turere twose tw’igihugu aho abaturage bari batunzwe no gupagasa bahabwa ibiribwa na bagenzi babo. Ibi biribwa bihabwa abo icyorezo cya coronavirus cyabujije kujya gupagasa bitewe na gahunda yiswe ‘Gumamurugo’.

Umuyobozi w’ uru ruganda rukora ibikomoka ku bitoki, Munyampundu Celestin ubwo yashyikirizaga utu turere ibi biribwa yavuze ko ibi biribwa byatanzwe mu rwego rwo gushyigikira gahunda yo gufasha abari batunzwe no gupagasa.

Yagize ati “Mu bantu bahagaritse imirimo harimo n’abafatanyabikorwa bacu, kuko n’ubundi bariya nibo dukorana, abatagikora imirimo ya buri munsi hari ingaruka byabagizeho zirimo ubukene, noneho turavuga ngo muri bikeya uruganda rushobora kunguka n’ubundi rubyunguka rubikuye mu bakiriya bacu natwe turavuga ngo hari ibyo twakora”.

Nyiri uru ruganda Dr Kubumwe Celestin, yavuze ko buri karere kagenewe toni imwe n’igice. Ni ukuvuga ibiro 500 by’ibishyimbo, ibiro 500 bya kawunga n’ibiro 500 by’umuceri.

Gasengayire Clemence, Umuyobozi wungirije w’ Akarere ka Gisagara ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko ibi biribwa bizafasha abaturage babo batakibona uko bakora imirimo, biganjemo abari batunzwe no gupagasiriza mu karere baturanye ka Huye.

Yavuze ko abaturage bari gufasha muri iyi minsi ari abantu bagizweho ingaruka na coronavirus, aba baturage kimwe n’ahandi mu gihugu baremerwa na bagenzi babo.

Ati “N’abayobozi buri muyobozi mu mudugudu aho atuye afite uruhare yagiye agira mu gufasha aba baturage. Ni muri urwo rwego n’abikorera cyane cyane uru ruganda ruri mu karere ka Gisagara nk’uko bamaze iminsi babona tubikora bashatse kugira icyo bagenera abagizweho ingaruka na coronavirus”.

Nsengiyumva Innocent, umuyobozi w’imirimo rusange mu karere ka Nyaruguru yavuze ko ibi biribwa bahawe n’umufatanyabikorwa GABI birafasha kubonera ibiribwa abagizweho ingaruka na covid-19.

Ati “Nk’uko mubizi abantu bamaze iminsi badakora ibikorwa byabahaga amafaranga yo kubaho, ikindi kandi hari abaturage bacu bakoreraga ahandi batashye badafite amasambu, nta bundi buryo bari bafite bwo kubaho”.

Nsengiyumva yavuze ko mu karere ka Nyaruguru hamaze kubarurwa abaturage bagera kuri 300 bakeneye ubu bufasha gusa bamwe muribo batangiye kubuhabwa.

Kayitare Leon Pierre, Umukozi w’ Akarere ka Huye ushinzwe ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere JADF yavuze ko gahunda yo guha abaturage ibiribwa yatangiye kandi ikomeje. Bamaze kubarura abakeneye ibiribwa bagera ku bihumbi 7 barimo abamaze kubihabwa n’abatarabihabwa.

Uruganda GABI rutunganya toni 900 z’ibitoki buri kwezi, barateganya ko uyu musaruro batunganya uziyongera ukikuba kabiri kuko bagiye gutangiza uruganda rukora umutobe.

Uru ruganda rufite abaruhagarariye muri Gisagara, Huye, Nyaruguru na Nyamagabe aritwo turere rwahaye ibiribwa bingana na toni 6.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA