Umubyeyi witwa Nyiratuza Beatha w’imyaka 45, w’abana batanu ufite ubumuga bw’ingingo akaba mu mbaraga ze nke akorera imirimo y’ubucuruzi buciriritse mu mudugudu wa Butarushwa, akagari ka Rwezamenyo ya Mbere, Umurenge wa Rwezamenyo mu karere ka Nyarugenge ho mu Mujyi wa Kigali, avuga ko arembejwe bikomeye n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge ahanini biturutse kucyo yita munyangire n’akagambane yakorewe hagamijwe kumubuza kwishakishiriza imibereho.
Intandaro y’icyo uyu mubyeyi yita akarengane yakorewe n’uyu gitifu w’umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella ngo byatangiye ubwo uyu mubyeyi yazaga gukorera bwa mbere muri uyu murenge akabwirwa n’uyu muyobozi ko yaje ahunze.
Nyuma ngo icyo yagiye agerageza gukora cyose ngo abone uko abaho yagiye yibasirwa, yacuruza ubuyobozi bw’umurenge burangajwe imbere na gitifu bukaza bukamufungira akimukira ahandi kugeza ku munsi wa none aho barimo kumusaba gusenya ibaraza yubatse imbere y’inzu akoreramo.
Nyiratuza Beatha uvuga ko amaze imyaka ibiri afite ihema yubatse ku rubaraza rw’imbere y’aho akorera iyi mirimo y’ubucuruzi buciriritse, ngo ubuyobozi bw’umurenge buherutse kumwoherereza ibaruwa imusaba gusenya ku mpamvu z’uko yubatse ahatemerewe kubakwa ariko we akavuga ko aho yubatse hemewe n’ikimenyimenyi hari amazu menshi yubatse kuri uyu muhanda ameze nk’aye ndetse n’inyubako y’akagari ka Rwezamenyo ya mbere nayo iri hafi kandi zose zikaba zegereye umuhanda.
Uyu mubyeyi avuga ko yajujubijwe na Gitifu w’umurenge wa Rwezamenyo
Uyu mubyeyi tuganira yatubwiye ko iby’aka karengane byatangiye mu myaka ishize akimara kugura aya mazu yatangiye guhozwa ku nkeke ariko akaba akeka ko uwo baguze nawe aya mazu ariwe uba ubyihishe inyuma dore ko hari amafaranga ajya yoherereza uyu muyobozi w’umurenge kugira ngo ameneshe anaburabuze uyu mubyeyi abinyujije mu kumuhimbira ibyaha bitandukanye.
Yagize ati “Ikihishe inyuma ni uko burigihe bampimbira ibyaha bitandukanye, ikibyihishe inyuma ni uko bagenda bahomba buri gihe bikabatera ipfunwe nicyo ntekereza. Ikindi uwo mugabo muri ayo mazu naguze aba mu Bufaransa ariko iyo yamaze kohereza ayo mafaranga yo kuntesha umutwe muri iyo minsi singira umutekano”
Yakomeje agira ati “Icyo nasaba ni uko aka kazu nkoreramo, aka gahema kankingira amazi n’umuyaga n’izuba byamfashaga nkahicara nkahakorera ngashaka icyo abana barya noneho bakareka kunsenyera na kizima ni ukunyizirikaho kuko abandi bakorera ahantu hari umwanda ariko ngewe ni aho nugama izuba no kuhicara mpakorera no kunanura amaguru ndoda kuko nkoresha akaguru kamwe”
REBA HANO UYU MUBEYI ASOBANURA IBY’AGAHINDA KE
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwezamenyo, Mbabazi Stella ku murongo wa Telefone yabwiye Ukwezi.com ko uyu mubyeyi aho yubatse hanyuranyije n’amategeko abajijwe iby’uko ariwe wasenyewe wenyine avuga ko n’abandi bazagerwaho.
Gitifu Mbabazi kandi yahakanye yivuye inyuma ibya munyangire ashinjwa n’umuturage we ahamya ko abaturage bose abayobora kimwe uwakoze amakosa akayahanirwa uko itegeko ribiteganya.