Ibijyanye no gushakana cyangwa gukora imibonano mpuzabitsina hagati y’abahuje igitsina ari byo benshi bita ubutinganyi, byemewe mu bihugu byinshi ku isi ariko muri Afurika hari ibibishyigikira n’ibyagaragaje kubyamagana mu buryo bukomeye. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bya Afurika ibi byafashwe nk’ibisanzwe, kuko ho banakora ubukwe bagashyingiranwa ku mugaragaro. Mu Rwanda ibi ntibisanzwe ariko hari umubare munini w’abatinganyi babihisha, ndetse hari n’abibanira mu rugo bifuza no gukora ubukwe bagashyingiranwa. Ikinyamakuru Ukwezi.com cyasuye Ndayisaba Ferrand n’umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca baherutse kwambikana impeta ndetse bakaba banibanira mu gihe bategura gukora ubukwe mu minsi ya vuba.
Ndayisaba Ferrand na Umuhoza Mucyo Rebecca bombi bakoze mu bijyanye n’itangazamakuru. Ndayisaba asanzwe akora akazi ko gufotora yanakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda birimo na The New Times, naho umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca yakoreye TV10 na Radio 10, ubu akora cyane ibijyanye n’amafilime. Aho baba barabana, ari naho abanyamakuru babasuye. Mu rugo baba bahamagarana amazina yo guteteshanya asanzwe ku bakundana nka chouchou, bebe n’ayandi.
Mu rugo baba bahana "Care" nk’abakundana
Mu kiganiro kirekire twagiranye, aba bombi bavuga ko kuba ari abatinganyi bumva ari ibisanzwe kuko ari ko bateye, kuko buri umwe yumva afitiye imbamutima (feelings) abakobwa, akumva ntacyo abahungu bamubwiye. Ntibumva impamvu abantu babarwanya kugeza n’aho babifuriza kwicwa, kandi ngo ibyo bakora nta we babangamira. Bavuga ko bababazwa n’uko umenye ko ari abatinganyi wese abafata nk’abantu batagize icyo bashoboye, ibyo bigatuma nta n’aho bajya gusaba akazi ngo bakabahe mu buryo bworoshye.
Ku mubiri bombi bishushanyijeho ibintu bimwe (tattoo)
Aba bakobwa buri umwe yambitse undi impeta (fiancailles) ndetse bateganya kuzakora ubukwe n’ubwo bafite imbogamizi ko amategeko ya Leta y’u Rwanda atemera ko bashyingiranwa mu mategeko, ariko ntibizababuza gukora ibirori n’indi mihango y’ubukwe bwabo. Batewe ishema n’urukundo rwabo, ndetse iyo muganira buri umwe aba ashimangira urukundo ruhebuje akunda mugenzi we.
Buri umwe yamaze kwambika undi impeta, icyo basigaje bateganya vuba ni ubukwe bagatumira inshuti zabo n’imiryango
Bavuga ko mu Rwanda hari abanyamakuru, abaririmbyi, abakinnyi b’amafilime n’abandi b’ibyamamare benshi b’abatinganyi ariko babihisha kuko umuryango nyarwanda ubatoteza ukanabaha akato. Bemeza ko babangamirwa bakanatotezwa mu kazi no mu bindi bikorwa rusange, kuko abantu batabafata nk’abantu basanzwe nyamara bo bumva ari imiterere yabo badakwiye kuzizwa. Basaba ko abantu bakwiye kugira ubumuntu no gukunda ikiremwamuntu, uwo mudahuje cyangwa mudakunda kimwe ukamwumva ukanamwubaha.
Bemera ko mu Rwanda hari amashyirahamwe atandukanye y’abatinganyi baharanira uburenganzira bwabo, muri aba abenshi bakaba babihisha ndetse ngo hari n’abemera gushaka abo badahuje igitsina ariko nyuma bamara kubana bakananiranwa kuko baba bishakira abo bahuje igitsina, Ndayisaba na Umuhoza Rebecca bemeza ko hari n’abo bazi b’abagore bashakanye n’abagabo bakabyarana ariko nyuma bikabananira bakongera kwibanira n’abo bahuje igitsina.
Bavuze byinshi, batangaza byinshi ku butinganyi muri rusange no kuri bo ubwabo nk’abantu bakundana ndetse bibanira mu nzu nk’abakundana. Byinshi ku byo badutangarije mwabireba mu mashusho (VIDEO) agaragara hano hasi.
Ingingo ya 17 mu Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, igaragaza ko abashyingiranwa byemewe ari umugabo n’umugore, ntaho igaragaza ko abakobwa babiri bashyingiranwa cyangwa ko abagabo babiri bashakana. Gusa mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, nta ngingo igaragaramo ihana abatinganyi.
style="display:inline-block;width:320px;height:100px"
data-ad-client="ca-pub-5056468503741966"
data-ad-slot="7080202932">
style="display:inline-block;width:320px;height:100px"
data-ad-client="ca-pub-5056468503741966"
data-ad-slot="7080202932">
Iyi ngingo ya 17 mu Itegeko Nshinga igira iti : "Uburenganzira bwo gushyingiranwa no kugira umuryango burengerwa n’amategeko. Ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ni ko kwemewe. Icyakora, ugushyingiranwa k’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu mahanga mu buryo bwemewe n’amategeko y’Igihugu basezeraniyemo kuremewe. Ntawe ushobora gushyingirwa atabyemeye ku bushake bwe, yaba uw’igitsina gore cyangwa uw’igitsina gabo. Abashyingiranywe bafite uburenganzira n’inshingano bingana mu gihe cyo gushyingiranywa, igihe babana n’igihe cyo gutandukana. Itegeko rigena ibigomba gukurikizwa, uburyo n’inkurikizi z’ubushyingiranwe."
Ndayisaba Ferrand n’umukunzi we Umuhoza Mucyo Rebecca mu gipangu babamo