AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

VIDEO : Kurikira ibyaranze umuhango wo gushyingura umuhanzi Kizito Mihigo

VIDEO : Kurikira ibyaranze umuhango wo gushyingura umuhanzi Kizito Mihigo
22-02-2020 saa 14:11' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 17851 | Ibitekerezo

Inkuru y’urupfu rwa Kizito Mihigo yatangajwe na Polisi y’u Rwanda tariki 17 Gashyantare 2020, Urwego rw’Ubugenzacyaha narwo ruvuga ko yinigishije amaashuka muri kasho aho yari afungiye i Remera. Umuhango wo kumushyingura urimo kuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Gashyantare 2020, ikinyamakuru Ukwezi kikaba kirimo kuwukurikirana kuva utangiye kuza kugeza usojwe.

Uyu muhango wabimburiwe no gusezera ku murambo, ibi bikaba byabereye mu rugo rw’umubyeyi wa Kizito Mihigo ruherereye mu Busanza i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali. Ni umuhango witabiriwe n’abantu benshi cyane, abanyamakuru bo mu Rwanda n’abo hanze bakaba bari baje kuwukurikira ari benshi ariko bamenyeshwa ko gufata amafoto na Video bitemewe uretse hanze y’urugo.

Abahanzi nyarwanda ntabwo bitabiriye uyu muhango, kuko uretse Ngarambe Francois waririmbye Umwana ni umutware, Aline Gahongayire na Karasira Aimable ntabandi ikinyamakuru Ukwezi cyabashije kubona muri uyu muhango, cyakoze hari amakuru avuga ko Mani Martin nawe yaba yari awurimo tukaba tutabashije kumubona kubera ubwinshi bw’abari bawitabiriye.

REBA VIDEO UKO BYARI BYIFASHE HANO :

Nyuma y’uyu muhango hakurikiyeho misa yo kumusabira yabereye i Ndera guhera mu masaha ya saa munani z’amanywa. Imvura nyinshi cyane yaguye muri ayo masaha ntiyabujije abantu benshi kunyagirwa bakitabira iyi misa, kuburyo kiliziya yuzuye no hanze hagahagarara benshi wabonaga bitwikiriye imitaka abandi bakemera kunyagirwa ariko bakumva misa.

REBA VIDEO Y’IBYARANZE UMUHANGO WOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA