Nk’uko byatangajwe n’ubuyobozi bukuru bw’ikigo gitanga kikanakwirakwiza amazi mu Rwanda, WASAC, twinshi mu duce tw’umujyi wa Kigali ndetse n’igice gito cy’akarere ka Kamonyi, tuzahagarikirwa amazi mu minsi itatu yo mu mpera z’iki Cyumweru n’intangiriro z’igitaha, bitewe n’imirimo yo gusana umuyoboro wagize ikibazo. Iki kigo, cyatangaje ibivuguruza ibyo cyari cyatangaje mbere ku bijyanye n’uduce tuzabura amazi ndetse n’igihe ibyo bizabera
Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017, ubuyobozi bukuru bwa WASAC bwashyize hanze itangazo risimbura irayatanzwe kuwa Mbere tariki 20, rimenyesha abafatabuguzi bayo batuye mu mujyi wa Kigali n’ibice bimwe bya Kamonyi, ko guhera ku Cyumweru tariki 26 Gashyantare kugeza kuwa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2017, uruganda rutunganya amazi rwa Nzove ruzahagarikwa kugirango hasanwe umuyoboro munini uvana amazi ku ruganda ukambuka umugezi wa Nyabugogo ari naho uwo muyoboro wangirikiye.
Ubuyobozi bwa WASAC buvuga ko imirimo yo gusana uwo muyoboro biteganyijwe ko izamara iminsi ibiri, bityo ikamenyesha abafatabugizi bayo ko ibyo bizateza ibura ry’amazi mu bice bya Nyamirambo, Gisozi, Karuruma, Gacuriro, Nyarutarama, Kibagabaga, Kinyinya, Kimironko, Remera, Kicukiro, Gahanga, Kabeza na Runda mu karere ka Kamonyi.
Abafatabuguzi bashaka kutazatungurwa n’icyo kibazo cy’ibura ry’amazi muri iyo minsi itatu, barasabwa kuzakora ibishoboka byose bakazigama amazi bazakoresha mu gihe cy’iyo minsi itatu amazi azaba yahagaritswe bityo ntibibangamire imirimo n’ubuzima bwabo bwa buri munsi.
SANGIZA ABANDI IYI NKURU BABIMENYE BATAZATUNGURWA