Bamwe bakunze kubivuga babigira urwenya, abandi babifata nk’inkuru mpimbano ariko nyamara ni ukuri mpamo kw’ibyabaye. Umutware Rwubusisi rwa Kigenza, yari umutware wavukiye i Rwahi mu Bumbogo, akaba yaratwaye mu gice cy’ingoma y’umwami Mutara Rudahigwa ndetse na Yuhi Musinga. Ibyo yakoze ubwo yajyaga kubatizwa, byabaye amateka n’ubu agisetsa benshi.
Rwubusisi yari umutware ukomeye kandi wubahaga cyane ibijyanye n’umuco nyarwanda, ariko akaba yaranatwaye mu gihe abamisiyoneri Gatolika mu Rwanda bari bamaze gushinga imizi, ndetse baranabatije umwami Mutara III Rudahigwa.
Umwami Mutara wa III Rugahigwa wemeye kwakira akabatizwa akaba umukirisitu, yahise ahabwa izina rya Charles Leon Pierre, ndetse ni we mwami wa mbere w’u Rwanda wabaye mu nyubako ya kijyambere yari yarubatswe n’abakoloni n’ababiligi.
Umutware Rwubusisi rwa Kigenza ariko we, n’ubwo yemeye kubatizwa akaba umukiristu nyuma yo gusobanukirwa iby’ukwemera kutari gusanzwe kumenyerewe mu Rwanda, yagoye cyane uwari ugiye kumubatiza, ndetse ntiyemeranyije n’umwami Mutara III Rudahigwa wari warakiranye yombi umubatizo w’abazungu.
Padiri ajya kubatiza Rwubusisi yaramubajije ati “Mutware urashaka kwitwa nde ?” Rwubusisi aratekereza akanya, arangije aramubaza ati “Ese wowe urashaka ko nitwa nde ?” Padiri ati “Reka nkubatize Petero !” Rwubusisi ati “Oya kabuno ka nyoko uba uroga Musinga iryo zina sinaryemera ! Petero yahemukiye shebuja Yezu kandi jye sindahemukira umwami !”
Ni uko umutware Rwubusisi arongera ariyumvira, arangije aramubwira ati : “Ahubwo nyita Yozefu ka kagabo mujya muvuga kigerereje nyina w’Imana kakamurongora !” Ni uko Padiri arabyemera, ariko atangiye kumusukaho amazi ku gahanga nk’uko umubatizo w’abakirisitu gatolika ukorwa, Rwubusisi ati “Oya sigaho urwo ni uruhanga rw’imfura ntirugira amakemwa" Ni uko amutungira urutoki igice cyo hasi ati ahakoze ibyaha ni aho ahandi hareke.
Photo : Rwubusisi aha yari kumwe n’umwami Mutara Rudahigwa, i Nyanza mu 1955