Umuyobozi wa Transparency International-Rwanda, Ingabire Marie Immaculee yashimiye Hon Bamporiki Edouard wamugabiye Inka amwifuriza kugira ubushyo kugira ngo azabone izo agaba n’izo asigarana.
Ubu butumwa bwa Ingabire Marie Immaculee, yabunyujije kuri Twitter, ashimira Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco, Hon Edouard Bamporiki.
Ni ubutumwa bwuzuye ishimwe ryumvikana ko Ingabire Marie Immaculee yagejeje kuri Bamporiki.
Ingabire Marie Immaculee yagize ati “Mbikuye ku mutima nshimiye cyane inka mwangabiye. Murakagira izo Mugabo, abo muzigabira n’izo mudigarana.”
Ingabire Marie Immaculee yakomeje agira ati “Mwangabiye inka y’urukundo n’urukundo, kuva uyu munsi ndi umugaragu kandi uzayoboka atiganda.”
Ni ubutumwa bwakiriwe neza n’abakunze gukoresha uru rubuga rwa Twitter, gusa biragoye kumenya igihe iriya nka yagabiwe.
Ubusanzwe kugabirana ni umuco usa nk’uhatse indi mu basokoruza bo hambere kuko iyo umuntu yakugabiraga, yabaga akweretse urukundo ruhambaye kandi imiryango yanyu igahita igirana igihango ku buryo kizakurikirana abazabakomokaho baba abana banyu, abuzukuru, ubuvivi n’ubuvuvure.
Iyo umuntu yaguhaga Inka kandi, byafatwaga nk’aho aguhaye ubukire kuko iri tungo ryafatwaga nk’umutungo utagira ingurano mu butunzi bwo muri ibyo bihe.
Iyo wahabwaga inka, wafataga igihe cyo kujya kuyicyura no gukura ubwatsi no kwitura uwayikugabiye.
UKWEZI.RW