Abantu bakuze bo mu gace kazwi nka Nkotsi mu Karere ka Musanze, batangaza ko mu myaka yashize, hari ubukwe bwazagamo inzoka ubundi ababucyuje bakaziha inzoga na zo zikanywa zahaga zigahita zigendera.
Umusaza witwa Miruho Evariste w’imyaka 67 y’amavuko avuga ko muri aka gace ka Nkotsi na Bikara ubu ni mu Mudugudu wa Barizo, hari inzoka zajyaga zitaha ubukwe kandi ntizigire uwo zibangamira.
Yatanze n’urugero rw’uwari umusore wo muri ibyo bihe witwa Rwambi wari warongoye, ubukwe bwe bugatahwa n’inshuti n’abavandimwe n’abaturanyi ariko hakaza kuza n’inzoga.
Ati “Inzoka iza kunywa ku nzoga bayishyirira mu muvure ikanywa yarangiza ikigendera.”
Avuga ko umunsi umwe yaje ahitwa Buhanga, ariko abaturage “bayibonye bayivuza amabuye n’inkoni irapfa. Icyo gihe umugeni n’umusore nk’ejo basanze bapfuye.”
Undi witwa Rwamirera Pierre Celestin na we avuga ko amakuru y’inzoka zatahaga ubukwe atari umugani cyangwa amakabyankuru kuko zazaga kenshi.
Ati “Iyo habagaho ubukwe inzoka na yo yarazaga ikanwa, yamara kunywa ikigendera…Nta muntu wabaga wemerewe kuyikubita, iyo byabagaho hapfaga umugeni cyangwa umusore.”
Aba basaza bombi bavuga ko batazi intandaro y’izi nzoka icyakora bagahuriza ku kuba bishobora kuba bifitanye isano n’imigenzo yo hambere y’abo bakomokaho bashobora kuba bari bafitanye imibanire n’izo nzoka.
Inkuru dukesha Bwiza
UKWEZI.RW