AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

ACP Theos Badege wahoze ayobora CID yahawe akazi gashya muri Polisi y’u Rwanda

ACP Theos Badege wahoze ayobora CID yahawe akazi gashya muri Polisi y’u Rwanda
24-10-2016 saa 12:00' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7532 | Ibitekerezo

ACP Theos Badege wahoze ayobora ishami ry’Ubugenzacyaha n’Iperereza muri Polisi (CID) yahawe akazi gashya muri Polisi y’u Rwanda, aho yagizwe umuvugizi akaba n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’izindi nzego.

ACP Theos Badege yasimbuye ACP Twahirwa Celestin kuri uyu mwanya w’ubuvugizi bwa Polisi, gusa uyu mwanya si ubwa mbere awuhabwa kuko yari yarawuvuyeho mu mwaka wa 2013, akaba ari wo yahozeho mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru w’Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha n’Iperereza muri Polisi y’u Rwanda (CID).

ACP Twahirwa Celestin wari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, we yahise agirwa umuyobozi w’urwego rwa Polisi rushinzwe imikoranire n’abaturage muri gahunda zo kwicungira umutekano (Community Policing).

ACP Twahirwa Celestin asimbuye ACP Damas Gatare ku mwanya w’ubuyobozi bw’Urwego rushinzwe imikoranire n’abaturage muri gahunda zo kwicungira umutekano (Community Policing), kandi no mu kwezi k’Ugushyingo 2014 niwe yari yasimbuye ku mwanya w’umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA