AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Guverineri Habitegeko yambutse ajya mu Burundi kuganira na Mugenzi we wa Cibitoke

AMAFOTO : Guverineri Habitegeko yambutse ajya mu Burundi kuganira na Mugenzi we wa Cibitoke
15-10-2021 saa 13:48' | By Editor | Yasomwe n'abantu 1993 | Ibitekerezo

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Habitegeko Francois yambutse ajya ku mupaka uhuza u Rwanda n’u Burundi mu Ntara ya Cibitoke guhura na mugenzi we uyobora iriya Ntara, Col Bizoza Carême bagirana ibiganiro byarangiye biyemeje kuzajya bahura mu gihe ari ngombwa kuko biriya bibaye intangiriro.

Ni uruzinduko rwabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukwakira 2021 aho Guverineri Habitegeko Francois yambutse akajya kubonanira na mugenzi we Col Bizoza Carême ku mupaka wa Ruhwa mu Ntara ya Cibitoke.

Uriya mupaka wa Ruhwa uhana imbibi n’Akarere ka Rusizi akaba ari ho aba bayobozi b’Intara zihana imbibi bahuriye ndetse n’itsinda ry’abayobozi bari bayoboye.

Mu biganiro bagiranye, ba Guverineri bombi, barebeye hamwe uko abaturage b’izi Ntara babana neza dore ko ngo ari nk’abavandimwe nubwo imibanire yabo yahungabanyijwe n’ibibazo bimaze iminsi biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.

Ibi biganiro bitari bikunze kubaho by’umwihariko muri iyi myaka itandatu ibihugu bimaze bidacana uwaka, ngo byabaye intangiriro ngo kuko aba ba Guverineri bombi bazajya bahura bakaganira mu gihe ari ngombwa.

Igitotsi cyaje mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuva muri 2015, gishingiye ku birego ibihugu byombi bishinjanya aho bimwe bivuga ko hari abarwanya ubutegetsi bwa buri kimwe bacumbikiwe mu kindi.

Mu byumweru bibiri bishize, Umuyobozi Polisi ya Kiriya gihugu n’Umuyobozi w’Ingabo bagiranye ikiganiro n’abaturage bo muri Zone ya Bumba muri Komini ya Bukinanyana mu Ntara ya Cibitoke kugira ngo bakomeze gukorana n’inzego batanga amakuru y’inyeshyamba.

Iyo nama yasize hari Imbonerakure 17 zo muri Komini ya Mabayi muri iriya Ntara ya Cibitoke ndetse n’uwahoze ari Umuyobozi mukuru w’iriya Zone ya Mabayi batawe muri yombi bakekwaho gukorana n’inyeshyamba z’Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA