Mu masaha ya mugitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Mata 2017, inkongi y’umuriro yibasiye ibice by’ubucuruzi bihereye hafi y’umuturirwa muremure w’ishyirahamwe ADARWA, abantu bari bazindukiye ku kazi bakaba barwanye no gusohora ibintu byabo ngo bagire icyo baramuramo.
N’ubwo nta kiratangazwa n’inzego zishinzwe umutekano nk’impamvu yaba yateye iyi nkongi, abakorera mu Gakinjiro ka Gisozi bo barakeka ko byaba byatewe n’umuriro w’amashanyarazi kuko nta kindi kintu cyateza umuriro bakeka ko cyaba cyari muri iyi nyubako.
Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe ibyo kuzimya inkongi y’umuriro, ryaramutse ritabara aba baturage kugirango bagire icyo baramura mu bintu byari mu nyubako bakoreramo, kugirango ndetse n’izindi nyubako byegeranye zidafatwa n’umuriro.