AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Perezida Kagame muri Mozambique yakurikiranye akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi

AMAFOTO : Perezida Kagame muri Mozambique yakurikiranye akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi
25-09-2021 saa 14:00' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2633 | Ibitekerezo

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame uri muri Mozambique mu ruzinduko yatangiye kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Nzeri 2021, uyu munsi yitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi w’Ingabo muri kiriya Gihugu aho we na mugenzi we Filipe Nyusi bakurikiranye akarasisi k’ingabo zirwanira mu mazi.

Aka karasisi k’Ingabo zirwanira mu mazi, kabaye mu gihe muri kiriya Gihugu uyu munsi bizihiza umunsi w’Ingabo ufatwa nk’umunsi ukomeye muri Mozambique ubibutsa ubwigenge bwabo.

Perezida Kagame Paul na mugenzi we Filipe Nyusi bakurikiranye kariya karasisi kabereye ku kicaro cy’ingabo zirwanira mu mazi biherereye i Pemba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Iyi Ntara ya Cabo Delgado yari irimo ibirindiro by’inyeshyamba zihungabanya umutekano wa Mozambique, ni imwe mu zo Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza kiriya Gihugu zabohoje mu za mbere ubu abaturage bakaba baratangiye gusubizwa mu byabo.

Nyuma yo gukurikirana kariya karasisi, Perezida Kagame na mugenzi we Filpe Nyusi bahise bagirana ikiganiro n’Itangazamakuru.

Hari benshi bibaza ikizakurikiraho mu gihe Ingabo z’u Rwanda zagize uruhare mu guhashya biriya byihebe niba inzego z’umutekano za Mozambique zizabasha gukomeza gusigasira uriya mutekano mu gihe ingabo z’u Rwanda zaba zitashye.

Muri iki kiganiro, Perezida Kagame yongeye gushimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu bya Africa ari bwo ngombyi yo kugera ku mutekano urambye.

Yagize ati “Ibirambye bishingira ku buryo twakoreye hamwe mu kurwanya ibikorwa by’iterabwoba ndetse no kubaka imikoranire.”

Perezida Kagame yakomeje agira ati “Mozambique yashyizeho uburyo bwo gutoza inzego z’umutekano mu kwirwanaho no guhangana n’ikibazo cyose gishobora kuzabaho mu bihe biri imbere.”

MU KIGANIRO N’ITANGAZAMAKURU

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA